Mani Martin umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki nyarwanda, kuri ubu asigaye yambara iherena ku izuru, ikintu benshi batari bamuziho kuva yakwinjira umuziki yahereye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nyuma akaza kujya mu muziki usanzwe.
Maniraruta Martin uzwi cyane nka Mani Martin mu muziki nyarwanda, kuri ubu asigaye yambara iherena ku izuru ry’ibumoso, ibintu we avuga ko ari ubuzima busanzwe. Mani Martin yabajijwe icyamuteye gupfumura izuru akarishyiraho iherena n’aho yavanye igitekerezo, asubiza aseka cyane. Yagize ati;
Hahaha, nk’uko umuntu abyuka akambara ipantalo y’ubururu cyangwa akambara ishati y’umweru cyangwa akamera ukuntu aba ameze nyine ni ko nanjye mpitamo kumera so numva ko ntafite umukoro wo gusobanurira abantu ibintu cyane cyane biri ku mubiri wanjye. It’s my feelings.
Mu kiganiro na Izuba Rurashe dukesha iyi nkuru, Mani Martin yabajijwe igihe yatoboreye izuru ndetse niba bitaramuriye, asubiza iki kibazo muri aya magambo “I can’t talk about that” (nta cyo nshobora kubivugaho), ni kimwe n’uko nakubaza ngo nk’iyo pantalo yazamutse neza itakuriye, hahaha ntacyo byamarira mbimenye.”
Mani Martin yatoboye izuru yambaraho iherena (Ifoto/Ngendahimana Sam
REBA HANO 'AFRO' YA MANI MARTIN
TANGA IGITECYEREZO