Ikipe ya AS Kigali yegukanye irushanwa rya Rubavu Intsinzi Cup 2017 itsinze APR FC penaliti 3-2 nyuma yuko amakipe yari yarangije iminota 90' banganya ibitego 2-2 mu mukino wa nyuma.
AS Kigali niyo yafunguye amazamu ku munota wa 7' w'umukino kuri coup franc ya Ally Niyonzima. Iki gitego cyaje kwishyurwa na Sekamana Maxime ku munota wa 43'. Amakipe yombi ajya kuruhuka anganya igitego 1-1. APR FC yaje kubona igitego cya kabiri ku munota wa 84' ubwo Savio Nshuti Dominique yitsindaga igitego ariko akaza kukishyura ku munota wa 90' w'umukino.
Ni mu mukino wa nyuma wa Rubavu Intsinzi Cup waberaga kuri sitade Umuganda. Mu bakinnyi 11 Eric Nshimiyimana yabanje mu kibuga yakozemo impinduka ebyiri kuko Iradukunda Eric Radou na Ntwali Evode babanje mu kibuga mu gihe Nsabimana Eric Zidane na Frank Kalanda babanje hanze.
Jimmy Mulisa yazanye abakinnyi yari yaruhukije akina na Virunga FC barimo; Imanishimwe Emmanuel, Ngabonziza Albert na Nhsuti Innocent.
Abakinnyi babanje mu kibuga:
AS Kigali XI:
Bate Shamir (99, GK), Kayumba Soter (K, 15), Bishira Latif (5), Ngandu Omar (2), Ieadukunda Eric Radou (4), Niyonzima Ally (12), Ntwali Evode (13), Emmanuel Ngama (3), Savio Nshuti Dominique(11), Ndarusanze Jean Claude (18) na Ishimwe Kevin (17)
APR FC XI:
Ntaribi Steven (GK,30), Ngabonziza Albert (3-C), Imanishimwe Emmanuel 24, Rugwiro Herve 4, Songayingabo Shaffy 23, Twizerimana Martin Fabrice 29, Issa Bigirimana 26, Nshimiyimana Amran 5, Nshuti Innocent 19, Hakizimana Muhadjili 10 na Sekamana Maxime 17.
Abakinnyi basuhuzanya
Abasifuzi n'abakapiteni
Abakinnyi ba AS Kigali bishimira igitego cya Ally Niyonzima
Imanishimwe Emmanuel azamukana umupira ku ruhande rwe rw'ibumoso
Nshutinamagara Ismael atanga amabwiriza
Ishyaka ni ryose
Abafana ba APR FC
Igitego cya Ally Niyonzima
11 ba AS Kigali babanje mu kibuga
11 ba APR FC babanje mu kibuga bakina na AS Kigali FC
Abasifuye umukino
Rugwiro Herve atabariza Ntaribi Steven
Imbere y'izamu rya APR FC
Ndarusanze Jean Claude agerageza ishoti rihana kwa Ntaribi Steven
Sekamana Maxime waboneye APR FC igitego cyo kwishyura
Imanishimwe Emmanuel ashaka inzira
Imanishimwe Emmanuel atonganya umusifuzi
Ngandu Omar myugariro wa AS Kigali yakuye muri APR FC
Savio Nshuti Dominique ahambirana na Imanishimwe Emmanuel
AMAFOTO: Saddam MIHIGO-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO