Kigali

BTN TV igiye kujya yerekana n’imikino ya shampiyona z’iburayi ku bufatanye na StarTimes

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:31/08/2017 16:04
0


Big Television Network (BTN Tv) kuri ubu iri kugaragara ku buntu igiye kujya yerekana shampiyona z'iburayi ku bufatanye na StarTimes.



Big Television Network (BTN Tv) ni television nyarwanda imaze igihe kitari kinini ifunguye ni television yigenga ubusanzwe yagaragariraga gusa kuri decoder za STARTIMES ku murongo wa 126 na 106 ku batuye mu Majyepfo n’uduce tumwe na tumwe tw’uburasirazuba, ariko kuri ubu ikaba yatangiye kugaragara no kuzindi decoder (Dekoderi) kandi ku buntu.

Nk’uko twabitangarijwe na Ahmed Pacifique, umuyobozi wa BTN TV, yavuze ko iyi Televiziyo iri kuboneka nta fatabuguzi uyireba abanje gusabwa kandi ibyo bikazaba byakwiriye mu gihugu cyose mu minsi mike ndetse no ku zindi decoder n’inyakiramashusho za digital.

BTN TV ni television iri kugenda yigarurira imitima ya benshi ahanini biturutse kuri gahunda zayo nk’Amakuru ndetse n’ibiganiro byayo bitandukanye nk’UMUHUZA Business, Rasa ku ntego, BTN Iwacu, Twunge umuryango, Star Gate, Kid Connection, Hambere n’ubu i Rwanda, Iterambere ry’urubyiruko, n'ibindi, byose bifata ku mpande hafi ya zose z’ubuzima bwa buri munsi.

Kuri ubu rero nk’uko Ahmed Pacifique yakomeje abidutangariza ngo indi nkuru nziza ku bakunzi b’imikino mu Rwanda, ni uko ubu k’ubufatanye na STARTIMES,  ikigo cy’abashinwa gikora ibijyane no gusakaza amashusho ya television, ubu BTN TV izajya yerekana LIVE imikino ya champiyona z’umupira w’amaguru z’I Burayi nka BUNDESLIGA, yo mu Budage, SERIA A yo mu Butariyani na LIGUE 1 yo mu Bufaransa.

Usibye kugaragara ku buryo bwa television busanzwe bumenyerewe BTN TV ubu inaboneka kandi kuri facebook LIVE, ku rubuga rwayo rwa internet, www.btn.rw ndetse inafite Application washyira muri telephone igendanwa unyuze kuri google store ugashaka BTN Rwanda. 

BTN Tv






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND