Rwibutso Claver usanzwe ari umutoza wungirije muri Pepinieres FC, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu yerekeje i Frankfurt mu gihugu cy’u Budage aho agiye mu mahugurwa y’ibyumweru bitatu nyuma yo kuba yaratsinze ikizamini mu batoza 53 b’abanyarwanda bahataniraga uyu mwanya.
Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Rwibutso yavuze ko yishimiye kuba yaragize amahirwe menshi kurusha abandi kandi ko ubumenyi azakura mu Budage buzamufasha mu mwuga wo gutoza. Gusa uyu musore yashimye cyane Kayiranga Vedaste visi perezida wa FERWAFA. Rwibutso Claver atI:
Mu buzima bw’umuntu iyo ugenda ukura uraniga mu bibi n’ibyiza. Muri macye sinavuga ngo nta muntu wamfashije, by’umwihariko ndashima Kayiranga Vedaste visi perezida wa FERWAFA kuko n’ubufasha bucye nabonye ni we wabumpaye. Nabishimye nawe namushimiye kandi nashimira Imana yatumye mbasha kumubona tukamenyana.
Rwibutso Claver ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali
Rwibutso uzishyurirwa byose n’Abadage akomeza avuga ko undi muntu yashima cyane ari Munyankumburwa Jean Marie perezida w’ikipe ya Pepinieres FC wamufashije uko ashoboye muri gahunda y’urugendo.
“Undi nawe nashimira ni perezida wa Pepinieres FC. Ni umugabo mwiza , muri uyu mwuga ni ubwa mbere nabonye umuntu wagira umutima wa kimuntu”. Rwibutso Claver
Rwibutso Claver kuri ubu akora mu ikipe ya Pepinieres FC ari mu itsinda ry’abatoza batanu (5) bagiye batsinda mu bihugu byo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba birimo; Kenya, Tanzania na Sudan, Uganda n’u Burundi.
Dore abandi batoza bazaba bigana na Rwibutso Claver:
1.Onen Denish Roy Gerald (Date of birth 25/10/1986:Republic of Soudan)
2.Rwibutso Claver (Date of birth 09/09/1990,
Rwanda)
3.Rhita indeche Musoka (Date of birth 19/09/1993,
Kenya)
4.Berna Namwanje (Date of birth 06/10/1991,
Uganda)
5.Martine Nimbona (Date of birth 09/07/1983,
Burundi )
6.Edna lema (Date of Birth 05/06/1983,
Tanzania)
Umuryango wa Rwibutso Claver wamuherekeje ku kibuga cy'indege
Rwibutso Claver avuga ko ashimira cyane Kayiranga Vedaste visi perezida wa FERWAFA
KANDA HANO UREBE BIMWE MU BIGIZE AMATEKA YA RWIBUTSO CLAVER
AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO