Nelson Manzi umwe mu baririmbyi ba korali Ambassadors of Christ yo mu itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi, ndetse akaba n’umwe mu bayobozi bayo, agiye kurushingana n’umukunzi we bamaranye imyana ine bakundana.
Manzi Nelson ni umwe mu baririmbyi bakomeye muri Ambassadors of Christ choir dore ko ari umutoza wayo wungirije. Mu mpera z’uyu mwaka, tariki 15 Ukwakira 2017 ni bwo uyu musore Nelson Manzi azakora ubukwe yambikane impeta y’urudashira n’umukunzi we Irakiza Eunice bamaranye imyaka ine bari mu rukundo.
Ku bantu bagira amatsiko menshi,….dore icyo Manzi yakundiye Irakiza Eunice
Inyarwanda.com yaganiriye na Manzi Nelson imubaza igie amaranye n’uyu mukunzi we, atangaza ko bamaranye imyaka ine. Nelson Manzi yabajijwe kandi icyo yamukundiye akamutoranya mu bandi bakobwa bose bo ku isi, atangaza ko yamukundiye byinshi, gusa agaruka ku by’ingenzi yari yaranasabye Imana ku mukobwa uzamubera bazarushingana. Mu byo Manzi yadutangarije yakundiye Eunice, harimo imico ye myiza, hakiyongeraho ijwi rye ryiza n’ubumenyi abifitemo. Yagize ati:
Namukundiye byinshi, ariko ndavuga ‘her character’(imico ye) her personality (imyitwarire ye). (Eunice)ni umuririmbyi. Ijwi rye n’ubumenyi abifitemo biri mu byo nshimira Imana cyane kuko biri mu byo nari narayisabye cyera.
Tariki 15 Kanama 2017 wari umunsi w’ibyishimo kuri Manzi na Eunice. Kuri uwo munsi basuye umuryango umwe ku ruhande rwa Eunice ndetse banakomeza imyiteguro y'ubukwe. Nelson Manzi yagize ati: "Wari umunsi twishimiye kuko twasanze habura amezi abiri yuzuye kugira ngo twubake urugo.Habayeho gukomeza imyiteguro y'ubukwe no gusura umuryango umwe kuruhande rwa Eunice."
Tariki 15 Ukwakira 2017 ni bwo bazambikana impeta
Nelson Manzi hamwe n'umukunzi we Eunice
TANGA IGITECYEREZO