RFL
Kigali

Uko ivunjisha rihagaze mu mpera z'iki Cyumweru mu mujyi wa Kigali

Yanditswe na: Ihorindeba Lewis
Taliki:4/08/2017 15:02
0


Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 03 z’uku kwezi kwa Kanama, Inyarwanda.com yasuye ibiro by’ivunjisha bitandukanye mu mujyi wa Kigali kugira ngo yereke abanyarwanda uko ifaranga rihagaze ku isoko ry’ivunjisha mu muri iki cyumweru.



Nk’uko mubizi, ibiciro by’ifaranga bihora bihindagurika ku isoko ry’ivunjisha umunsi ku wundi, kandi abantu, cyane cyane abakora ubucuruzi mpuzampahanga n’abatuye mu mahanga baba bakeneye kumenya uko ifaranga ry’u Rwanda rihagaze ugereranyije n’ayandi kugira ngo biborohereze mu gukora ubucuruzi bwabo cyangwa se no koherereza imiryango yabo. Ni muri urwo rwego Inyarwanda.com yasuye ibiro by'ivunjisha bitandukanye kugira ngo ibamenyere uko ibiciro bihagaze.

Mu hantu twasuye twasanze ibiciro byenda gusa. East African Forex Bureau ikorera muri Grande pension plazza, idorali rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika barigura 844 Frw bakarigurisha 850 Frw, Euro 1 barigura 900 Frw bakarigurisha 930Frw. 

Welcome Forex Bureau ikorera mu nyubako ya La bonne adresse, idorali rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika barigura 845 Frw bakarigurisha 851 Frw, Euro 1 barigura 950 Frw bakarigurisha 980Frw. Dahabshil Forex Bureau ikorera mu nyubako ya la bonne adresse, idorali rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika barigura 845 Frw bakarigurisha 851 Frw, Euro 1 barigura 960 Frw bakarigurisha 980Frw.

ivunjisha

Icyapa kigaragaza ibiciro bya East African forex bureau ikorera muri Grand pension plazza

ivunjisha

Icyapa kigaragaza ibiciro bya Welcome forex bureau ikorera mu nyubako ya la bonne adresse

ivunjisha

Icyapa kigaragaza ibiciro bya Dahabshil ikorera mu nyubako ya la bonne adresse

ivunjisha

Imbonerahamwe igaragaza ibiciro byo muri Banki Nkuru y'igihugu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND