RFL
Kigali

Bobi Wine yashimishijwe cyane no kumva izina rye rivugwa imbere y’umwami wa Buganda

Yanditswe na: Fred MASENGESHO
Taliki:1/08/2017 9:01
0


Umuhanzi Bobi Wine yashimishijwe cyane no kumva bavuze izina rye imbere y’umwami wa Buganda, Mutebi MuwendaII.Ni mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’iyimikwa ry’uyu mwami ku nshuro ya 24 wabereye ahitwa Mubende kuri uyu wa 31 Nyakanga 2017.



Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram mu byishimo byinshi Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine yavuze ko bitangaje kumva izina rye rivugwa imbere y’umwami. Bobi Wine yagize ati”Urandebe uko ndi nyagasani! ese umuntu yakora iki aramutse yumvise izina rye rivugwa imbere yawe”.

Bobi wine

Bobi Wine asuhuza umwami Mutebi Muwenda II mu ndamukanyo y'umuco w'Abagande yo gusuhuza umwami.

Uyu ni umuhango wari witabiriwe n’abagize Inteko ishinga amategeko yo muri Uganda gusa bikaba n’umwihariko kuri Bobi Wine kuko agace abereye umudepite ka Kyadondo East na ko gaherereye mu bwami bwa Buganda mu karere ka Wakiso.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND