Kuri uyu wa Mbere tariki 24 Nyakanga 2017 ni bwo mu mujyi wa Kigali haberaga umukino wa Volleyball wahuzaga u Rwanda ndetse na Kenya, umukino Kenya yatsinzemo u Rwanda amaseti 3-1, muri uyu mukino hagaragayemo umusore wawukurikiye yiyambariye Casque y’abamotari kuva umukino utangiye kugeza urangiye.
Uyu mufana wari uhagaze hejuru mu bafana yari yambaye akajiri wagira ngo ni abasanzwe bishyuza ku muryango ubwo yinjiraga abantu bahindukiye bagira ngo ni nk'umuntu agiye kureba muri sitade icyakora yaje kwirebera umukino wose awusoza acyambaye iyi Casque y’abamotari.
Amafoto:
Uyu yahisemo gukurikirana umukino yiyambariye Casque y'abamotari
TANGA IGITECYEREZO