Kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Nyakanga 2017 ni bwo hatangwaga ibihembo bya AMAAWARDS ku nshuro yabyo ya cumi na gatatu, umunyarwandakazi umwe rukumbi wahataniraga igihembo muri aya marushanwa akaba yanakegukanye.
Dusabejambo Clementine ni we munyarwanda wari uhagarariye u Rwanda i Lagos muri Nigeria muri “Eko Hotels and Suites” aho yanyuranye ishema n’isheja akegukana igihembo nk’uwakoze filime ngufi nziza igahiga izindi ikegukana igikombe, igihembo cye kikaba cyafashwe na Malik Shaffy wari umuhagarariye.
Malik Shaffy wari uhagarariye Dusabejambo Clementine
Muri iki cyiciro iyi filime “A Place for myself’ ya Dusabejambo Clementine yahatanaga n’izindi zituruka mu bihugu bikomeye muri cinema Nyafurika nka Nigeria, Ghana,Angola ndetse na Senegal nayo yari ifitemo ebyiri icyakora imwe muri zo iba iya kabiri.
Igikombe Dusabejambo Clementine yegukanye
Dore filime zari zihatanye na ‘A Place for myself’ ya Dusabejambo Clementine:
AMAAWARDS2017: Best Short Film
TANGA IGITECYEREZO