Iyo utembereye mu masoko atandukanye mu mujyi wa Kigali usanga ibiciro by’ibiribwa bimwe na bimwe bigenda bihindagurika bimwe bigabanuka ibindi byiyongera, ariko iyo uganiriye n’abacuruzi bakubwira ko muri ino minsi ibiribwa byabonetse
Kuri uyu wa kane tariki 14 Nyakanga 2017 ni bwo Inyarwanda.com yasuye abacuruzi bo mu isoko ryo ku Mulindi riherereye mu karere ka Gasabo kugira ngo tubarebere uko ibiciro bihagaze hato hatagira ujya guhaha bakamuhenda.
Umwembe umwe uragura 300frw
Ikilo cy'amatundaa kiragura 1000frw
Ikilo cy'ibinyomoro kiragura 1000frw
umuneke umwe uragura 100frw
Icunga rimwe riragura 100frw
Pomme imwe iragura 250frw
Avoka imwe igura 100frw
Umufungo w'inyanya uragura 100frw,uw'intoryi uragura 100frw,uwa sereli uragura 100frw,uw'idodo uragura 100frw,igitunguru kimwe kiragura 50frw,poivreau imwe iragura 50frw
Umufungo wa karoti nawo uragura 100frw
Ikilo cy'ibijumba kiragura 300frw
Ikilo cy'imyumbati kiragura 300frw
Ikilo cy'amateke kiragura 300frw
Ikilo cy'igitoki kiragura 250frw
270 frw
Ikilo kimwe cy’isukali kiri kugura 1000frw, umunyu ni 400frw ku kilo, umuceli w’umutanzaniya uragura 1000frw ku kilo, umutayirani uragura 900frw, umupakisitani uragura 800frw ku kilo. Ikilo cy'ubunyobwa kiragura 1000frw. Ikilo cy'ibigori bihunguye kiragura 500frw.
TANGA IGITECYEREZO