RFL
Kigali

Mr Eazi wanyuze i Kigali ajya i Goma, hamenyekanye umunsi agomba guhita agarukira mu Rwanda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:28/06/2017 15:31
2


Mr Eazi ni umuhanzi ukomeye muri Nigeria ariko akomoka muri Ghana, ubusanzwe yitwa Oluwatosin Oluwole Ajibade azwi mu ndirimbo ‘Leg Over’ n’izindi nyinshi. Kuri ubu ni umwe mu bahanzi bitezwe gutaramira mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru mu gitaramo azahuriramo n’abanyarwanda nka charly na Nina ndetse na Dj pius.



Mr Eazi yageze ku kibuga cy’indege cya Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Kamena 2017, aho yafatiye ikiruhuko gito ahita akomeza urugendo rugana i Goma naho yatumiweyo mu kindi gitaramo bikaba byamenyekanye ko agomba kugaruka mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu Tariki 1 Nyakanga 2017 bivuze ko azaririmba i Goma akarara i Kigali dore ko kuri iyi tariki ya 1 Nyakanga 2017 aribwo azaba aririmbira i Goma akahava yambuka aza mu Rwanda mu gitaramo kigomba kubera mu mujyi wa Kigali.

Yabanje kuruhukira mu Rwanda mbere gato ko akomeza i Goma

Igitaramo cyo mu Rwanda kizabera muri Kigali Convention Center ku itariki ya 3 Nyakanga 2017. Twagira Bruce, Umuyobozi wa Rock Events yatumiye Mr Eazi, yasabye abatarabona amatike kuyagura ku bwinshi cyane ko amatike akomeje kugurishwa kandi abantu benshi bahura n’ingorane zo gushaka amatike batinze bityo bagahomba igitaramo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Madowa6 years ago
    njye nitwa Madowa, mwaturangira aho dushobora kubona ama Ticket ngo tuyagure atararangira? then , ndifuza ko mwamfasha mukampuza na Twagira Bruce, mwaba mukoze! my number is 0788954749 on whatsapp and 0786411886 for calling
  • Selindwi6 years ago
    Tike ni angahe???





Inyarwanda BACKGROUND