Ikipe y’ishuli rya APE Rugunga (Abahungu) ndetse na Lyce’e de Kigali (Abakobwa) niyo makipe yegukanye ibikombe by’irushanwa "Amashuli Kagame Cup" mu mukino wa Basketball nyuma yo kwitwara neza ku mikino ya nyuma yaberaga mu ishuli rya Groupe Scolaire St Joseph Kabgayi riri mu Karere ka Muhanga kuri kuri iki Cyumweru dusoje.
APE Rugunga yageze ku mukino wa nyuma ubwo yari imaze gutsinda Petit Seminaire Baptiste amanota 57-44 (17-1, 13-15, 15-10 na 12-15) mu mukino wa ½ cy’irangiza. APE Rugunga yaje guhura na ETENi-Gisenyi ku mukino wa nyuma kuko nayo yari yihereranye IPRC West iyitsinda amanota 68-66 bakijijwe n’iminota y’inyongera/Extra-Time (7-15, 12-12, 23-18, 20-17 na 9-7) muri kimwe cya kabiri cy’irangiza.
Umukino wa nyuma wasize APE Rugunga itwaye igikombe n’ibihumbi Magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda (500.000 FRW) nyuma yo gustinda ETENI-Gisenyi amanota 71-51 (9-5, 22-17, 18-7 na 22-22) ku mukino wa nyuma.
Mu cyiciro cy’abakobwa, ikipe ya LDK yatwaye igikombe nyuma yo gutsinda Inyemeramihigo amanota 58-22 (18-2, 21-6, 10-4 na 9-10) ku mukino wa nyuma.
LDK yageze kuri uru rwego nyuma yo kuba mu mukino wa kimwe cya kabiri cy’irangiza yari yatsinze Groupe Scoalire Notre Dame de la Providence amanota 66-30 (24-9, 17-9, 16-8 na 9-4). College Inyemeramihigo (Gisenyi) yari yatambutse imikino ya kimwe cya kabiri itsinze Agahozo Shalom (Rwamagana) amanota 52-50.
Mu guhatanira umwanya wa gatatu mu cyiciro cy’abakobwa, Agahozo Shalom yegukanye uyu mwanya itsinze Groupe Scolaire Notre Dame de la Providence amanota 43-39 (10-11, 12-10, 14-7 na 7-11) mu gihe mu bahungu uyu mwanya watwawe na Petit Seminaire Baptiste itsinze IPRC West amanota 66-63 (15-10, 10-15, 19-19 na 19-22).
Dore uko imikino yagenze mu mibare:
Imikino ya ½ cy’irangiza:
ABAKOBWA:
-College Inyemeramihigo 52-50 Agahozo Shalom
-LDK(Nyarugenge) 66-30 GS.Notre Dame de la Providence
ABAHUNGU:
-ETENI-Gisenyi 68-66 IPRC West
-APE Rugunga57-44 Petit Seminaire Baptiste
Guhatanira umwanya wa gatatu:
ABAKOBWA: Agahozo Shalom 43-39 GS Notre Dame de la Providence
ABAHUNGU:IPRC West 63-66 Petit Seminaire Baptiste
Umukino wa nyuma utanga igikombe:
ABAKOBWA: LDK (Nyarugenge) 58-22 College Inyemeramihigo
ABAHUNGU: APE Rugunga 71-51 ETENI (Gisenyi)
LDK yatwaye igikombe na 'cheque' y'ibihumbi 500 by'amafaranga y'u Rwanda
APE RUgunga nayo yahawe ibyahawe LDK
College Inyemeramihigo de Gisenyi yatahanye umwanya wa kabiri mu bakobwa
ETENI-Gisenyi yatwaye umwanya wa kabiri nyuma yo gutsindwa na APE Rugunga ku mukino wa nyuma
Gumyusenge Xavier (Wambaye umupira w'umukara) umutoza w'abana ba santere ya Gikonko yari yaje kureba abana yazamuye uko bitwara mu ikipe ya LDK barimo Mukantwali Philomene (Wambaye umupira w'icyatsi) ndetse na Deborah Iryimanivuze (ubanza iburyo) abana banakubutse i Mombasa mu ikipe y'igihugu y'abarengeje imyaka 16
Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson ukinira ikipe ya Espoir BBC asanzwe akinira ikipe ya APE Rugunga kuko ariho yiga
Iyakaremye Emmanuel kapiteni wa APE Rugunga usanzwe akinira Espoir BBC aha yarimo yakira igihembo n'igikombe
Agahozo Shalom batwaye umwanya wa gatatu mu bakobwa
ETENI ikina na APE Rugunga (Ubururu) ku mukino wa nyuma
Abiga muri GS St Joseph Kabgayi bareba imikino
Iyakaremye Emmanuel (10) kapiteni wa APE Rugungaashaka aho yanyura atsinda
Inyemeramihigo de Gisenyi (Ubururu) bakina umukino wa nyuma na LDK
Mwizerwa Faustine kapiteni w'ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 16 akinira ishuli rya LDK
Ni umukino College Inyemeramihigo yakinnye ubona iri hasi ugereranyije nuko yari yitwaye mu mikino ya 1/2
Iryimanivuze Deborah umwe mu bakinnyi ba LDK bagoye Inyemeramihigo mu kugarira
Agahozo Shalom (Umweru n'umukara) bakinira umwanya wa Gatatu na GS Notre Dame de la Providence
Abatoza b'ibyiciro byose mu ikipe y'igihugu bari bahari bareba abana bafite impano
IPRC West (Umuhondo) ina na Petit Seminaire Baptiste ku guhatanira umwanya wa gatatu
Fr.Rudasingwa Camile (Iburyo)ahagararanye na David usanzwe ari umusifuzi wa Basketball mu Rwanda
DORE AMAFOTO Y'AMAKIPE 8 YAGEZE MU MIKINO YA 1/2 CY'IRANGIZA MU BAHUNGU N'ABAKOBWA
Ikipe ya LDK (Abakobwa) yanatwaye igikombe
ENDP yatahanye umwanya wa kane kuko yatsinze imikino yose yaba 1/2 no guhatanira umwanya wa gatatu
College Inyemeramihigo de Gisenyi yatahanye umwanya wa kabiri mu bakobwa
Agahozo Shalom batwaye umwanya wa gatatu mu bakobwa
IPRC West yabaye iya kane mu bahungu
ETENI-Gisenyi yatwaye umwanya wa kabiri nyuma yo gustindwa na APE Rugunga ku mukino wa nyuma
APE Rugunga yatwaye igikombe mu bahungu
Petit Seminaire Baptiste yabaye iya gatatu mu bahungu
AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO