Ikipe ya Paris Saint-Germain yifatanyije n’Abanyarwanda mu bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Mata 2025 nibwo Abanyarwanda n'inshuti zabo batangiye Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yifatanyije n'u Rwanda muri ibi bihe bitoroshye.
Ni ubutumwa bwatambukijwe n'abakinnyi bayo aribo Vitinha, Umunyezamu Gianluigi Donnarumma,Achraf Hakim,Lucas Hernandez, Ousmane Dembélé,Lee Kang-In na Warren Zaire-Emery wasuye u Rwanda mu mwaka ushize.
Muri ubu butumwa batanze basimburana bagize bati "Twifatanyije n'u Rwanda mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, guha icyubahiro abarenga Miliyoni 1 babuze ubuzima no gukomeza ndetse no gutera imbaraga abarokotse Jenoside".
Iyi kipe isanzwe ifitanye amasezerano n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) yo kwamamaza Visit Rwanda.
Paris Saint-Germain imaze imyaka itanu ikorana n’u Rwanda aho yamamaza ubukerarugendo bwarwo yaba ku kibuga no ku myenda hamwe n’ibindi bikorwa iyi kipe igaragaramo.
Ni amasezerano yafashije u Rwanda mu rwego rw’ubukerarugendo rukabasha kwinjiza amafaranga ndetse n’isura hamwe n’amateka yarwo akarushaho kumenyekana.
Paris Saint-Germain yifatanyije n'u Rwanda Kwibuka ku nshuro 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
TANGA IGITECYEREZO