Kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Kamena 2017 ni bwo ikipe y’igihugu Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma itegura umukino bafitanye na Maroc kuri uyu wa Gatanu muri gahunda yo kwibuka abari bafite aho bahurira n’umupira w’amaguru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Maroc ni cyo gihugu rukumbi cyemeye kwitabira ubutumire mu bihugu 13 byari kuzaba bikina iri rushanwa. Nyuma y’imyitozo abakinnyi bahuye n’abafana bababwira ibyifuzo byabo bafite ku ikipe y’igihugu.
Claude Muhawenimana umuyobozi mukuru w’abafana ba Rayon Sports n’Amavubi, yabwiye Haruna Niyonzima (uhagarariye abandi bakinnyi) ko abafana icyo bakumbuye ari ibyishimo bituruka ku intsinzi y’Amavubi.
Haruna Niyonzima yababwiye ko igihe kibaye kinini Amavubi adashimisha abanyarwanda ariko abizeza ko igihe kigeze kugira ngo bishime kandi ko yabizeza neza ko abakinnyi ayoboye biteguye kubikora.
Abafana kandi bakomeje kumwibutsa ko bakumbuye igitego cye mu Mavubi, ababwira ko byose bishoboka ko yakibabonera haba kuri uyu wa Gatanu cyangwa mu yindi mikino.
Mu bakinnyi bakina hanze bakoze imyitozo kuwa Gatatu, hari hiyongereyemo Nirisarike Salomon waje asanga Emery Bayisenge, Mugiraneza Jean Baptiste Miggy naJacques Tuyisenge.
Haruna Niyonzima kapiteni w'Amavubi aganira n'abafana
Nirisarike Salomon (ibumoso) na Mugiraneza Jean Baptiste Miggy (iburyo) bumva icyo Haruna avuga
Muhawenimana Claude abwira Haruna icyo abafana bifuza
Rujugiro ashyushya abafana bagenzi be
Abakinnyi bahura n'abafana
Mugiraneza Jean Baptiste Miggy arangije imyitozo asanga abafana
Aha imyitozo yarenzwagaho isengesho
ANDI MAFOTO Y'IMYITOZO
Gukuramo Penaliti ntacyo wabeshya Kwizera Olivier
Emery Bayisenge ukinira KAC Kenitra muri Maroc
Mico Justin yitoza kurekura ishoti
Mugisha Gilbert wa Pepinieres FC yereka umutoza ko yarekura ishoti ibintu bikagenda neza
Usengimana Danny -Police FC arekura umuzinga ugana mu izamu
Abafana b'Amavubi
Mico Justin ku muvuduko
Mashami Vincent umutoza wungirije w'Amavubi
Mugiraneza Jean Baptiste Miggy yitoza ibijyanye no kuvuduka
Tuyisenge Jacques ajya inama na Mashami Vincent
Nzarora Marcel umunyezamu wa Police FC
Emery Bayisenge
Haruna Niyonzima
Abakinnyi bishyushya
Antoine Hey umutoza mukuru w'Amavubi yigaragaza mu bijyanye no kunobagiza
Nirisarike Salomon
Tuyisenge Jacques ukinira Gormahia FC
Abakinnyi bagorora ingingo
Antoine Hey kunama kwe ni uku......
Emery Bayisenge agera ku kibuga
Niyonzima Haruna afunga inkweto
Abakinnyi bagera ku kibuga baruhuka
AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INAYRWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO