Nyuma y’amezi 19 Yvan Buravan akorana bya hafi n’inzu itunganya umuziki ya New Level kuri ubu bamaze guhagarika imikoranire ndetse nkuko amakuru agera ku Inyarwanda.com avuga ko aba bombi batandukanye nyuma yuko amasezerano bari bafitanye arangiye ntibabashe kumvikana uko yakongerwa.
Ibi kandi bikaba byahamijwe n’itangazo New Level bashyize hanze kuri uyu wa Gatanu 26 Gicurasi 2017 aho bahamije ko nyuma yo kurangizanya amasezerano na Yvan Buravan ntibabashe kumvikana uko bayongera ubu bamaze gutandukana ndetse umushinga wa nyuma bakoranye akaba ari indirimbo Yvan Buravan yakoranye na AY bise ‘Just A Dance RMX’.
Ibaruwa yemeza ihagarikwa ry'aya masezerano
Mu kiganiro kigufi Inyarwanda.com yagiranye na Yvan Buravan yahamije aya makuru atangaza ko yamaze gutandukana na New Level ndetse mu minsi ya vuba akaba azatangaza ubundi buryo bushya bw’imikorere, gusa yavuze ko atatandukana na Producer Bob cyane ko ari nawe umukorera. Yvan Buravan kandi yahamije ko atandukanye na New Level nta kibazo bafitanye. Yasoje ikiganiro twagiranye abashimira.
UMVA IKIGANIRO 'BURAVAN' YAGIRANYE NA INYARWANDA.COM
Mu myaka isaga ibiri bari bamaranye Yvan Buravan na New Level bakoranye ibikorwa byinshi birimo n’indirimbo nyinshi zamamaye harimo Malayika,Bindimo n’izindi nyinshi, mu gihe aba batandukanye New Level yahoze yitwa Infinity bo ubu basigaranye itsinda rya Active dore ko naryo ryabarizwaga muri iyi nzu itunganya ibya muzika.
TANGA IGITECYEREZO