RFL
Kigali

Itorero Soul Healing Revival ryinjiye mu giterane cy’iminsi 50 kizarangwa no kuzura Umwuka Wera

Yanditswe na: Editor
Taliki:25/05/2017 19:07
0


Itorero Soul Healing Revival church rikuriwe mu Rwanda na Prophet Claude Ndahimana kuri uyu wa 25 Gicurasi 2017 ryinjiye mu giterane cy’amasengesho azamara iminsi 50. Iki giterane gifite insanganyamatsiko iboneka muri Yohana 11: 44 havuga ngo ‘Mubohore agende’



Iki giterane cy’iminsi 50 kiri kubera Kacyiru hafi na MINAGRI ahari icyicaro gikuru cy’itorero Soul Healing Revival church, bikaba biteganyijwe ko kizarangira tariki 13/07/2017. Muri iki giterane hatumiwemo abakozi b’Imana batandukanye barimo na Rev Pastor James Dura. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Prophet Claud Ndahimana yabajijwe impamvu iki giterane kizamara iminsi 50, adutangariza ko ku munsi wa 50 ari bwoo Umwuka Wera yamanuye intumwa. Yagize ati:

Ni uburyo twayobowe na Mwuka Wera mu rwego rwo gufata umwanya uhagije wo kwegera Imana mu gusengera abantu benshi batandukanye kuko abantu batabonekera igihe kimwe kandi ku munsi wa 50 ufite ubusobanuro bukomeye muri Bibiliya. Ku munsi wa 50 ni bwo Umwuka Wera yamanutse, kandi turifuza ko abakristo bacu ndetse  n’abazadusura bazahura n’imbaraga y’Umwuka Wera. 

Prophet Claude

Prophet Claude Ndahimana umuyobozi mukuru w'itorero Soul Healing Revival church mu Rwanda

Prophet Claude avuga ko mu masengesho harimo umuti

Prophet Claude Ndahimana yakomeje avuga ko mu masengesho harimo umuti, akaba ari yo mpamvu ahamya ko buri wese uziyabira aya masengesho azatahana igisubizo cy'ibyifuzo yari afite. Yunzemo ko abantu bafite ibibazo bitandukanye hateguye uburyo bwo kubasengera by’umwihariko abantu bakora ibintu bigacikira hagati ntibikomeze, abagumiwe, abarwaye indwara zitandukanye ndetse n’ibibazo bitandukanye, ati “Yesu uko yarari ejo hashize ni ko ari uyu munsi kandi ni ko azahora, aracyakora imirimo n’ibitangaza muze dufatanye gusenga Imana izakora ibikomeye muri aya masengesho y’iminsi 50.” Ubwo yavugaga uburyo amasengesho ari umuti yagize ati:

Amasengesho ni umuti kuko akiza abarwayi iyo usomye yohana 5:1 usanga Yesu yarakijije umuntu wari umaze imyaka 38 , hari n’ibyanditswe byinshi bigaragaza uburyo amasengesho yagiye akiza abantu benshi uburwayi , kwita amasengesho umuti si igitangaza kuko amasengesho aravura,kandi ntabwo avura indwara z’umubiri gusa ahubwo amasengesho avura n’imvune zo mu mutima ni yo mpamvu ijambo rivuga ngo tuyikoreze amaganya yacu yose kuko ari yo yitaye kuri twebwe , kandi Yesu yarivugiye ubwe ngo , abarushe n’abaremerewe baze bamusange arabaruhura.

Prophet Claude

Prophet Claude avuga ko mu masengesho harimo umuti ukiza indwara zitandukanye

<iframe src="http://inyarwanda.com/tests/embedinterview/78847" width="100%"></iframe>






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND