Kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Gicurasi 2017 ni bwo amakipe y'abatarengeje imyaka 16 yaba abahungu n'abakobwa bari bujye mu mwiherero urarayo (Residential Camp) wo kwitegura irushanwa ry'Akarere ka Gatanu, imikino iteganyijwe kuva tariki ya 1-6 Kamena 2017 i Mombasa muri Kenya.
U Rwanda ruzaba ruhagarariwe mu byiciro byose yaba mu bahungu n’abakobwa. Iyi mikino izakinwa mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ingimbi n’abangavu (Junior Afrobasket).
Bahige Jacques umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’abakobwa batarengeje imyaka 16 yahamagaye abana 15 azatoranyamo 12 azitwaza muri Kenya ari nako mugenzi we Mutokambali Moise ahamagara abahungu 15 nabo bazavamo 12 azitabaza mu irushanwa.
Mu cyiciro cy’abakobwa, u Rwanda ruzaba ruri kumwe n’ibihugu birimo; Misiri, Kenya, Tanzania na Uganda mu gihe mu bahungu hazitabira u Rwanda, Kenya, Tanzania na Uganda.
Amakipe yombi arakomeza gukora imyitozo kabiri ku munsi harimo mbere na nyuma ya saa site (08h00-12h00’, 16h00-20h00’) kuzageza kuwa 30 Gicurasi 2017 ubwo bazaba bahaguruka mu Rwanda bagana i Mombasa.
Irushanwa rizakinwa kuva kuwa 1-6 Kamena 2017, nirirangira ikipe z’u Rwanda zizagaruka i Kigali kuwa 8 Kamena 2017.
Dore abakinnyi bahamagawe:
ABAKOBWA
1. MUKANTWALI Philomene
2. IRYIMANIVUZE Deborah
3. BUTERA Hope
4. BUTERA Patience
5. BUTERA Faith
6. MUTESI Noella
7. KAMANZI UMUTONI Esther
8. MURANGAMIRWA Ange
9. KANYAMBO INGRID Sarah
10.MUGISHA UWERA Benigne
11.INEZA NDAHIRO Stella
12.MUTARUTWA Léa
13.MWIZERWA Faustine
14.IZADUFASHA MANISHIMWE
15.Hannah Christa RUBENGA
Umutoza Mukuru: BAHIGE Jacques
Abatoza Bungirije: -DUSABIMANA ERIC na HABIMANA Claudette
ABAHUNGU
1. GAKURU NDAHIRO
2. INKINDI Jonathan
3. IRUMVA Landry
4. ISHIMWE Cedric
5. KAZUNGU MANANGA Collin
6. MUDENGE RUTISHISHA Bruce
7. MURENGEZI BROWN Abuyassin
8. NDASHIMYE Adelin
9. NGOGA ELIAS Ernest
10. NIYIBIZI Theogene
11. NKUNDWA Thierry
12. RUTIMIRWA HUYI Jonathan
13. TURATSINZE Olivier
14. TUYISHIMIRE Ibrahim
15. UMUHOZA Jean De Dieu
16. UWITONZE Justin
Umutoza Mukuru: Moise Mutokambali
Umutoza wungirije: NKUSI Karim
Uwimana Martin (hagati) yongera ingufu z'abakinnyi
Abana b'abakobwa 15 ni bo bahamagawe
Dusabimana Eric umutoza wungirje mu bakobwa abereka uko bafata umupira
Nkusi Kalim (wambaye umuhondo) mutoza wungirije mu bahungu aganira na Habimana Claudette umutoza wa kabiri wungirije mu bakobwa
AMAFOTO: FERWABA
TANGA IGITECYEREZO