Rutahizamu w’imyaka 28 y’amavuko w’umunye-Chile, Alex Sanchez ni umwe mu bakinnyi bahamagawe mu ikipe y’igihugu ya Chili irimo yitegura gukina imikino ya Confederations Cup, ariko icyatangaje abantu cyane kikanagarukwaho ni uburyo yahamagawe nk’umukinnyi wa Bayern Munich mu gihe nyamara kugeza magingo aya akibarizwa muri Arsenal.
Ibi byatumye abakurikiranira hafi ibya Sanchez n’ahazaza he bongera guhamya ko umwaka w’imikino utaha amahirwe menshi ari uko uyu rutahizamu ashobora kuba yerekeje muri iyi kipe yo mu Budage nyuma yaho amasezerano ye muri Arsenal agenda agana ku musozo kandi akaba yaragaraje ko atifuza kongera amasezerano muri iyi kipe y’abarashi amaze gutsindira ibitego 29 muri uyu mwaka w’imikino.
Nkuko bigaragara kuri iyi foto, urubuga rwa Twitter rw'ikipe y'igihugu ya Chile rwasohoye abakinnyi 11 bahamagawe n'amakipe baturukamo, maze Sanchez bamutwererera Bayern Munich, gusa nyuma gato bahise babikosora
Ni mu gihe Bayern Munich bivugwa ko yiteguye kumusinyisha ku kayabo k'amiliyoni 50 z'ama-Euro, ariko kandi Paris Saint-Germain na Manchester City nazo zikaba zimwifuza
Alex Sanchez afatwa nk'umukinnyi wa mbere mwiza muri Chile ndetse amaze gufasha iyi kipe kwegukana inshuro ebyiri zikurikiranije igikombe cya Copa America
Ikipe y’igihugu ya Chili izaba ihanganye n’amakipe y’ibihugu birimo Ubudage, Australia na Cameroon mu mikino ihuza amakipe yatwaye ibikombe ku migabane ibarizwaho izwi nka Confederations Cup. Iyi mikino igomba gutangira tariki ya 18 Kamena 2017 i Moscow mu Burusiya, igihugu kirimo kinitegura kwakira igikombe cy’isi gitegerejwe mu mwaka utaha wa 2018.
Iyi kipe ya Chile iyobowe n'umutoza Juan Antonio Pizzi mu mwaka wa 2015 yabashije kwegukana igikombe cya mbere mu mateka yabo cya Copa America batsinze Argentine, ndetse basubiramo aya mateka mu mwwaka wakurikiyeho
Src: The Sun
TANGA IGITECYEREZO