Muri iyi minsi mu binyamakuru binyuranye hari gusohoka inkuru za buri munsi zivuga ku munyamakurukazi Anita Pendo witegura kwibaruka imfura ye, inkuru zandikwa kuri uyu munyamakurukazi wa RBA zakoze ku mutima mugenzi we bakorana Tidjala Kabendera wahise amugenera ubutumwa.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Tidjala Kabendera yanditse inyandiko ndende ihumuriza ikanakomeza mugenzi we bakorana muri RBA Anita Pendo witegura kwibaruka imfura ye mu minsi iri imbere nkuko nawe adatinya kugaragaza ko yenda kwibaruka imfura ye.
Tidjala Kabendera yagize ati” Good morning pipo, Imana niyo itanga kandi igatanga igihe ishakiye...Imana niyo iyobora izi ibyo tuzi biri imbere yacu nibyo tutazi...Imana niyo iragizwa buri kimwe cyose...Mana nkuragije uyu mugaragu wawe...mushyireho ukuboko kwawe kugeza ku iherezo ry'uru rugendo...kuko ni wowe ugena iyi mpano isumba izindi. Wicika intege kubera amagambo...nibitekerezo bya bake badaha agaciro ubumuntu...ukuzi ntagutindaho...icyo batekereza cyangwa bavuga ntugihe agaciro...my Girl ha agaciro iyo mpano kuko ni umugisha. Allah azabikore kandi bisozwe neza nicyo cy'ingenzi. Kubwanjye am so proud of u...uko uri...uko umeze...kuko nkuzi.”
Anitha Pendo ubwo aheruka kugaragara yagaragazaga ko inda imaze gukura (Photo: Kigali today)
Ibi Tidjala Kabendera abivuze nyuma y’amagambo menshi anyuranye yacicikanaga ku mbuga nkoranyambaga ndetse no muri bimwe mu binyamakuru ko uyu mukobwa yaba atwite mu gihe nyamara atarashaka umugabo, uyu nawe yaje kubyemera kandi agaragaza ko nta pfunwe atewe no kuba atwite atarashaka ahubwo ahamya ko icy'ingenzi ari uko agiye kwibaruka kandi papa w’umwana akaba azwi. Usibye ibi ariko Anitha Pendo yakomeje kugaragaza ko umwana ari umugisha bityo ntawakabaye amucira urubanza mu gihe yitegura kwibaruka imfura ye.
TANGA IGITECYEREZO