I Bahrain ahakomeje kubera inama ya 67 ihuza abanyamuryango babarizwa mu mpuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi (FIFA), uretse kuba barize ku iterambere ry’umupira ndetse no gushyiraho inzego zitandukanye mu mupira, aba bayobozi bagize umwanya wo kwidagadura mu kibuga.
Nyuma yo gukina umukino wa gishuti hagati yabo, Nzamwita Vincent de Gaule uyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yagaragaye mu byishimo ateruye Gianni Infantino perezida w’impuzamashyirahamwe y’imikino ku rwego rw’isi (FIFA).
Nzamwita Vincent de Gaule (iburyo) afatanya na mugenzi we Edgar Watson (ibumoso) umuyobozi mu ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Uganda (FUFA) bafatanya guterura Gianni Infantino umuyobozi wa FIFA
Nzamwita Vincent de Gaule yicaranye na Ronaldinho
Inama y'uyu mwaka yateraniye i Bahrain
TANGA IGITECYEREZO