Kabuhariwe Cristiano Ronaldo yongeye gushimangira ubushongore n’ubukaka bwe mu isi ya ruhago mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 02 Gicurasi 2017 ubwo yafashaga ikipe ye ya Real Madrid kunyagira mukeba wayo Atletico Madrid ibitego 3-0 mu mukino ubanza wa 1/2 cya UEFA Champions League, ibitego byose byatsinzwe n’uyu munya-Portugal.
Ni umukino woroheye cyane abasore ba Zinedine Zidane bitandukanye n’ibyo benshi bari biteze bagendeye ku mukino wa nyuma wari wabahuje umwaka ushize muri iri rushanwa aho byasabye ko bakiranurwa na penaliti.
Cristiano Ronaldo yatsinze igitego cya mbere n'umutwe
Ku munota wa 10 gusa Cristiano Ronaldo yari yamaze guhagurutsa abafana ba Real Madrid bari kuri stade yabo ya Santiago Bernabeu. Nyuma y’iki gitego iyi kipe yakomeje gusatira ariko igice cya mbere kirangira bikiri 1-0.
Cristiano Ronaldo ashimirwa na bagenzi be
Mu gice cya Kabiri Cristiano yakomeje ibirori ubwo yongeraga kunyeganyeza inshundura ry’izamu rya ririnzwe na Oblak ku munota wa 73. Mu gihe Atletico Madrid yisuganyaga igerageza byibuze kwishyura igitego kimwe, abasore ba Zidane bongeye kwiba umugono abasore ba Diego Simeone maze kuri contre attaque Cristiano ashyiramo agashinguracumu ku munota wa 86 nyuma yo kuzamukana umupira neza akagenda ahererekanya na Assensio.
Umuzinga w'ishoti wavuyemo igitego cya kabiri cyashimishije cyane Zinedine Zidane
Ronaldo yongeye kugira ijoro ry'amateka afasha ikipe ye kwizera gukina umukino wa nyuma wa UEFA Champions League ubugira gatatu mu myaka ine ishize
Cristiano atsinda igitego cya gatatu, akaba ari ku nshuro ya 42 abikoze muri Real Madrid ikaba n'inshuro ya 47 mu mateka ye
Iyi tsinzi y’ibitego 3-0 nta gushidikanya ko izafasha Real Madrid kwerekeza kuri Vicente Calrderon stade ya Atletico Madrid nta gihunga kuko bazaba bazi neza ko uyu mukeba wayo bizaba bimusaba byibuze ibitego 4-0 cyangwa 3-0 bagacyizwa na penaliti.
Toni Kroos ahanganiye umupira na Antoine Griezmann
Wari umukino w'ingufu nk'ibisanzwe
Yannick Ferreira Crassico agerageza gutera ishoti aciye mu rihumye Luka Modric na Dani Carvajal
Cristiano atsinze ibitego bitatu nyuma yaho no mu mukino uheruka wa ¼ basezereyemo Bayern Munich nabwo yari yatsinzemo ibitego bitatu byafashije ikipe ye gusezerera Bayern. Ibitego 3 yatsinze byatumye agwiza umubare w’ibitego 88 amaze gutsindira Real Madrid mu mikino 86 yayikiniye muri UEFA Champions League, by’umwihariko ibitego 52 byose akaba yarabitsinze mu gihe cyo gukuranamo(phase eleminatoire).
Cristiano akomeje kongera uduhigo k'utundi
Ubwo abatoza bombi basuhuzanyaga mbere y'umukino(Diego Simeone na Zidane)
Ronaldo yungurana inama na Zidane
Amafoto:Dailymail
TANGA IGITECYEREZO