Kubwimana Kazingufu Ali kapiteni w’ikipe ya REG Basketball Club yemeza ko aho shampiyona igeze nta mukino bagomba gutakaza kuko ngo kuva batsinda Patriots BBC babaye nkaho urugamba barugabanyijeho gato.
Kubwimana w’imyaka 22, yakiniye Patriots BBC mu mwaka w’imikino 2014-2015 yavuze ko kuba yaratsinze Patriots atari urundi rwango ayifitiye ahubwo ko ibikombe yagiye atwara bari kumwe anabishaka muri REG Basketball Club.
“Kuwutsinda bisa naho tugiye mu murongo wo gutwara igikombe. Biradusaba kuzarangiza tudatsinzwe kugira ngo dutware igikombe”. Nayihozemo ariko ubu si nyirimo. Hano biba ari business turwanira intsinzi. Kuba narayihozemo biranshimisha kuba narayitsinze kuko niba narayitwayemo igikombe, naho nagiye ndashaka kugitwara nk’uko nagitwaye muri Patriots”. Kubwimana Kazingufu Ali.
Rwanda Energy Group Basketball Club (REG BBC) kuri ubu mu mikino 12 ifite amanota 25 ayishyira ku mwanya wa mbere aho irusha Patriots BBC inota rimwe kuko ifite 24 mu mikino 12 zose zimaze gukina. Shampiyona y'umwaka w'imikino 2016-2017 muri Basketball isigaje imikino itandatu.
Kubwimana Kazingufu Ali ashaka inzira hagati ya Hakizimana Lionel na Mugabe Arstide
Kubwimana Kazingufu Ali ajya guhana ikosa yari akorewe
Kubwimana Kazingufu Ali nyuma yo kuva muri Patriots BBC ubu ni kapiteni wa REG BBC
REG BBC iri ku mwanya wa mbere n'amanota 25
TANGA IGITECYEREZO