Umuhanzi Murindabyuma Adolphe yamaze gushyira hanze indirimbo ye ya mbere nyuma yo gusoza amasomo ye mu ishuri ry’umuziki ryo ku Nyundo. Uyu musore yabwiye Inyarwanda.com ko yarangije kwiga ku Nyundo muri muzika mu cyiciro cya mbere cy’iri shuri.
Adolphe w’imyaka 23 y’amavuko, kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Ni rurerure’ yakozwe na Producer Bob. Ni indirimbo y’urukundo ikubiyemo amagambo y’imitoma umuntu wese yabwira umukunzi we yihebeye kuva kera.
UMVA HANO 'NI RURERURE' YA ADOLPHE
Nyuma yo kuva kwiga umuziki, uyu musore Adolphe avuga ko hari abamushyigikiye kubw'impano imurimo. Adolphe yabwiye Inyarwanda ko kuri ubu umuraperi Shizzo uba muri Amerika ari umwe mu bari kumufasha mu muziki we, yagize ati "Shizzo ari kumfasha uburyo bwose muri muzika nko kujya muri studio abinyujije mu itsinda rye ryitwa Bugoyi Wood."
"Urwo ngukunda ni ukuri ni kimeza, haba ku manywa cyangwa ninjoro ruhora ari rushya, inshingano yanjye ni ukukwitaho,.. ni wowe nifuzaga kuva kera, ni wowe wari inzozi mu buto bwanjye, none ndakubonye, ni ukuri ndishimye. Urwo ngukunda ni rurerure,..Reka mbivuge mbisubire, uri umuhoza w’umutima wanjye." Ayo ni amwe mu magambo yumvikana muri iyi ndirimbo.
Adolphe ubwo yasozaga amashuri ku Nyundo
Umuhanzi Adolphe yishimiye gushyira hanze indirimbo ye ya mbere
UMVA HANO 'NI RURERURE' YA ADOLPHE
TANGA IGITECYEREZO