Carla Bruni, umugore w’uwahoze ari perezida w’u Bufaransa Nicolas Sarkozy yatangaje ko amaze igihe ahugiye mu gutunganya mu ibanga album ye nshya. Uyu mugore yasubukuye ibikorwa bye bifite aho bihuriye n’imyidagaduro nyuma yaho umugabo we avuye ku mwanya w’umukuru w’igihugu, cyane ko amabwiriza yamugengaga atabimwemereraga.
Carla Bruni abinyujije ku mbuga nkoranyambaga niho yatangarije ko ageze kure ategura album ye. Ni nyuma yo gusangiza abamukurikira ifoto y’umukara n’umweru ye aho yari afite gitari agaragiwe n’abacuranzi be. Yagize ati “ Uko umunsi umeze. Waramutse neza muzika, akazi karakomeje, album iri hafi, umuziki ibihe byose.”
Uyu mugore ntabwo yigeze atangaza itariki nyayo ateganya gushyirira hanze iyi album gusa byitezwe ko ari mu minsi ya vuba. Uretse ibijyanye n’umuziki kandi muri iyi minsi Carla Bruni azagaragara cyane muri cinema nyuma yahoo akinnye muri film zitandukanye zirimo Woody Allen na Midnight in Paris.
Nicolas Sarkozy na Carla Bruni Sarkozy
Carla Gilberta Bruni TedeschiN ni umufaransa ufite inkomoko mu Butaliyani, akaba yaramenyekanye cyane nk’umwanditsi, umuririmbyi ndetse n’umunyamideri aho yamamaye ku izina rya Carla Bruni ari naryo agikoresha mu bikorwa bye by’ubuhanzi, ariko kandi abandi bamumenye cyane nka Carla Bruni-Sarkozy nyuma yo kurushinga na Nicolas Sarkozy tariki 02 Gashyantare 2008.
Carla Bruni ha mbere ubwo yamurikaga imideri
Carla Bruni yatuye mu Bufaransa afite imyaka 7 aho yatangiriye umwuga wo kumurika imideri kuva mu 1987 kugeza 1997, nyuma yaho yinjiye mu muziki aho yanditse nyinshi mu ndirimbo zari zigize album ‘Si j'étais elle’ ya Julien Clerc yo mu 2000, nyuma yaje guhita asohora album ye ya mbere yise Quelqu'un m'a dit yashyize hanze mu 2002.
Nyuma y’imyaka ibiri yegukanye igihembo cy’umuhanzikazi w’umwaka mu Bufaransa. Mu 2007 yashyize hanze album ye ya kabiri yise ‘No Promises’, umwaka wakurikiyeho asohora iyo yise ‘Comme si de rien n'était’. Mu 2013 yaherukaga gusohora iyo yise ‘Little French Songs’.
Src:Closermag.fr
TANGA IGITECYEREZO