Umunyarwenya Mammito wo mu gihugu cya Kenya ndetse na mugenzi we Anne Kansiime wo muri Uganda bamaze kugera i Kigali bitabiriye igitaramo kiri mu bizaherekeza Inama ya Youth Connekt Africa Summit 2024 iri kuba ku nshuro ya 7.
Iyi nama yatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Ugushyingo 2024 muri Kigali Convention Centre mu Mujyi wa Kigali. Mu 2023, inama nk’iyi yabereye mu gihugu cya Kenya, ihuza urubyiruko rwo mu bihugu bitandukanye ku Mugabane wa Afurika.
Yahurije i Kigali abarenga ibihumbi bitatu (3000) barimo abanyapolitike, abafata ibyemezo mu nzego zinyuranye, abashoramari, abikorera, abahanzi n’abandi mu rwego rwo kurebera hamwe uko urubyiruko rw’Afurika rwabona imirimo, ari nayo nsanganyatsiko kuri iyi nama
Ni inama yafunguwe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame, aho yari kumwe n'abarimo Minisitiri w’Intebe wa Lesotho, Samuel Ntsokoane Matekane. Iyi nama iherekejwe n’igitaramo cya Gen-z Comedy kizabera Convention Center kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Ugushyingo 2024.
Ni igitaramo cyatumiwemo Mamito wo muri Kenya wageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali ahagana saa saba zo kuri uyu wa Gatanu, ni mu gihe Anne Kansiime yageze i Kigali ahagana saa munani z’amanywa.
Ni igitaramo bazahuriramo na Fally Merci usanzwe utegura ibitaramo bya Gen-z Comedy, abanyarwenya Patrick Rusine, Babu ndetse na Herve Kimenyi. Bigaragara ko kizatangira saa 18:30’ z’umugoroba kugeza saa 20:30’ z’ijoro.
Si ubwa mbere Anne Kansiime agiye gutaramira i Kigali, kuko yagiye atanga ibyishimo mu bihe bitandukanye binyuze mu bitaramo birimo nka Seka Live n’ibindi. Cyo kimwe na Mammito wo muri Kenya, kuko yagiye yigwizaho abakunzi mu bitaramo binyuranye yagiye atumirwamo.
Anne Kansiime afatwa nka kizigenza mu banyarwenya b’abakobwa/abagore muri Uganda. Ni mu gihe Mammito afatwa nk’ukwiye guhangwa amaso muri Kenya.
Umunyarwenya Anne Kansiime yongeye kugaruka i Kigali nyuma yo gutembagaza abantu muri Gen-z comedy
Mammito wamamaye muri Kenya ategerejwe muri Youth Connect Africa Summit
TANGA IGITECYEREZO