Kigali

Hatangajwe ibiciro byo kwinjira mu gitaramo 'Unveil Africa Fest' kizatanga ibyishimo bisendereye

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:8/11/2024 17:52
0


Mu mpera za 2024, mu Rwanda hazaba igitaramo gikomeye cyiswe 'Unveil Africa Fest' kizaririmbamo abahanzi b'amazina akomeye mu gihugu mu njyana Gakondo. Kuri ubu amatike yo kwinjira muri iki gitaramo yamaze kugera hanze ndetse ab'inkwakuzi batangiye kuyagura.



Iki gitaramo 'Unveil Africa Fest' kizabera muri Camp Kigali kuwa 07 Ukuboza 2024. Cyateguwe na Unveil Afrika imaze gushinga imizi mu gutegura ibikorwa bihuza abantu benshi birimo ibitaramo, ubukwe, inama n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru wa Unveil Africa yateguye Unveil Africa Fest, Uwase Clarisse, yabwiye InyaRwanda ko bifuza gutanga umusanzu mu ruhando rw’abasanzwe muri iyi mirimo ikigaragaramo umubare mucye w’abari n’abategarugori nyamara ari bo bakabaye babikora.

Aragira ati: ”Igitsinagore bazwiho kugira ubuhanga mu gutegura neza ibintu binyuranye ariko byagera mu bitaramo, inama n’ibindi, ugasanga bikorwa n’abagabo ukibaza ikibitera. Aho rero, niho twifuje kunganira basaza bacu basanzwe babikora.”

Uwase Clarisse yizeye neza adashidikanya ko iki gitaramo kizatanga ibyishimo by'umwihariko ku bakunzi b'umuziki gakondo. Avuga ko ari ahantu heza umuntu akwiriye gusohokanira n'inshuti ze mu kwishimira ko umwaka wa 2024 urangiye mu mahoro.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Ugushyingo 2024 ni bwo amatike yo kwinjira muri Unveil Afrika Fest yageze hanze. Ni nyuma y'uko benshi bakomeje kugaragaza ko bafite amashyushyu menshi y'iki gitaramo, bakaba batindiwe n'umunsi nyirizina aho bazatarama bigatinda.

Itike ya macye yiswe 'Bisoke' ni 10,000 Frw, ikurikiyeho yiswe 'Muhabura' iragura 25,000 Frw naho itike iruta izindi yiswe 'Karisimbi' iragura 50,000 Frw. Amatike ari kuboneka mu buryo bw'ikoranabuhanga unyuze ku rubuga www.noneho.com. Kanda HANO ugure itike.

Ubuyobozi bwa Unveil Africa bwatangaje ko umwihariko wa buri cyiciro cy'amatike y'iki gitaramo. Abazagura amatike yo mu cyiciro cya Kalisimbi, bazahabwa ku buntu ikirahuri cya Wine cyangwa ikirahuri cya Fresh Juice ku batanywa inzoga. Ni mu gihe abo mu cyiciro cya Muhabura bazahabwa Juice/Jus iri mu icupa cyangwa icupa ry'amazi.

Iki gitaramo ngarukamwaka 'Unveil Africa Fest' kizayoborwa n'umunyamakuru w'icyamamare Lucky Nzeyimana. Kizaririmbamo ibyamamare mu muziki gakondo ari bo Itorero Intayoberana, Ruti Joel, Victor Rukotana, Chrisy Neat, Himbaza Club, J-Sha n'umukirigitananga Siboyintore akaba n'umuhanga mu mbyino gakondo.

Akarusho, ni uko aba bahanzi kandi bose bazaseruka muri iki gitaramo, bazaririmba mu buryo bwa ‘Live’ babifashijwemo na Siblings Band, itsinda ry’abasore n’inkumi basoje amasomo yabo mu Ishuri ry’umuziki ry’u Rwanda ryamamaye nka Nyundo Music School.


Itorero Intayoberana rizasusurutsa abazitabira igitaramo Unveil Africa Fest


Victor Rukotana ategerejwe mu gitaramo Unveil Africa Fest kizaba ku wa 07 Ukuboza 2024


Chris Neat azaririmba mu gitaramo Unveil Africa Fest kizabera muri Camp Kigali


Ruti Joel ni umwe mu bazatanga ibyishimo mu gitaramo Unveil Africa Fest


Lucky Nzeyimana uri mu bashyushyarugamba ba mbere mu gihugu niwe uzayobora iki gitaramo


Uwase Clarisse na Uwiragiye Moisie ni bo bategura Unveil Africa Fest


Abazitabira iki gitaramo bazasoza umwaka wa 2024 bari mu byishimo bisendereye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND