Umuhanzi Dj Pius ni umwe mu bahanzi nyarwanda bari gukora umuziki bahanze amaso isoko mpuzamahanga dore ko akunze gukora indirimbo zikunzwe cyane mu gihugu cya Uganda cyane ko akorana n’abahanzi b’i Bugande. ‘wabulila wa’ ni indirimbo nshya ya Dj Pius nayo ikaba ari imwe mu zizacurangwa n’i Bugande dore ko aririmba no mu kigande.
‘Wabulila wa’ bisobanuye ngo 'Waburiye he' ni yo ndirimbo nshya ya Dj Pius iri mu ndimi eshatu arizo Ikinyarwanda, Ikigande ndetse n’Icyongereza. Iyi ndirimbo nshya ya DJ Pius yayikoreye mu gihugu cya Uganda ikorwa n’umuproducer uri kuzamuka cyane muri kiriya gihugu uzwi nka Nassim.
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'WABULILA WA' YA DEEJAY PIUS
Dj Pius ashyize hanze iyi ndirimbo nyuma y’urugendo akubutsemo ku mugabane w’Uburayi aho yakoreye ibitaramo bibiri mu Bufaransa ndetse no mu Busuwisi akagaruka mu Rwanda nyuma yo guhura n’ubuyobozi bwa Trace Tv aho binavugwa ko yaba yaramaze no gusinyana nabo amasezerano ku buryo mu minsi ya vuba azatangira kuyikorera nk’umukozi wayo.
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'WABULILA WA' YA DEEJAY PIUS
TANGA IGITECYEREZO