Nta gihe kinini gishize Butera Knowless yishimiye kuba umuhanzi nyarwanda rukumbi ukoresha konti ye bwite ya youtube wabashije kugira indirimbo yarebwe inshuro ziri hejuru ya miliyoni, iyo yari ‘Ko nashize’. Kuri ubu indi ndirimbo yise ‘Te amo’ yafatanijemo na Roberto ukomoka muri Zambiya nayo yamaze kurebwa inshuro ziri hejuru ya miliyoni.
Mu minsi ishize Roberto nibwo yadutangarije ko iyi ndirimbo nubwo yatinze gufata iwabo muri Zambiya, kuuri ubu ari imwe mu zikunzwe cyane. Mu kugaragaza ibyishimo bye Butera Knowless yongeye gushimira by’umwihariko uyu munya-Zambiya, Roberto bayikoranye wamamaye cyane mu ndirimbo Amalullah.
Butera Knowless abinyujije kuri Instagram yagize ati” Inshuro miliyoni(views)! Mwarakoze ku bw’urukundo, Roberto uri umuntu udasanzwe wo gukorana nawe.”
Ubutumwa bw'ishimwe Butera Knowless yashyize kuri Instagram nyuma yo guca aka gahigo
Kanda hano urebe amashusho y'iyi ndirimbo 'Te amo'
Tubibutse ko Butera Knowless ari umwe mu bahanzi bakorana na Afrifame Music mu bijyanye no gucuruza, kwamamaza no gusakaza ibihangano bye.
TANGA IGITECYEREZO