Nkuko twabibasezeranije, buri munsi tuzajya tubagezaho urutonde rw'abantu icumi (10) bitabiriye irushanwwa rya AFRIFAMEVOX kugira ngo mwihere ijisho uburyo baririmba ndetse munahe amahirwe uwo mubona urusha abandi.
Guhera tariki ya 8/03/2017 kugeza tariki ya 30/04/2017 aya mashusho (video) agaragaza uko abantu bitabiriye irushanwa baririmbye ari kugaragara ku rubuga rwacu afrifame.inyarwanda.com.
Nyuma y'itariki ya 30/04/2017, mu bantu 151 babashije kwitabira aya marushanwa, hazatoranywamo abantu 50 barushije abandi, akaba ari bo bazakomeza mu cyiciro gikurikiyeho. Abantu 151 ni bo bitabiriye iri rushanwa kandi impano zo kuririmba nyinshi kandi nshya zarabonetse.
Nyuma y'aho tumaze kubagezaho amatsinda cumi na rimwe y'abantu bitabiriye iri rushanwa aho buri tsinda riba rigizwe n'abantu 10, uyu munsi tariki 4 Mata 2017 tugiye kubagezaho abandi bantu 10 kugira ngo murebe video zabo murebe uburyo baririmbye muri iri rushanwa maze uwo mubona urusha abandi mumuhe amahirwe mumutore ndetse munamwereke abandi bantu nabo bamutore. Tubibutse ko buri munsi tuzajya tubagezaho itsinda ry'abantu 10 kugira ngo mubarebe munabahe amahirwe.
ITSINDA RYA CUMI NA KABIRI (12) RY'ABANTU 10 TWABAHITIYEMO UYU MUNSI NI ABA BAKURIKIRA:
112. INEZA Ange
113. John Babu
114. KUBWIMANA Jean Pierre
115. ISHIMWE Olivier
116. ISHEMA NIYONSENGA Louis Bertrand
117. IRANZI Abdul
118. IRAMBONA Derrick
119. IRADUKUNDA Ismael
120. IMANISHIMWE Pacifique
121. GISUBIZO Kenia
Tukaba nanone tubibutsa ko mu gihe cy'amajonjora amanota azatangwa hakurikijwe ibintu bibiri by’ingenzi:
A) Uko abantu bakunze ijwi n’imiririmbire y’urushanwa.
B) Ubusesenguzi bw’akanama nkemurampaka ka INYARWANDA LTD.
Urutonde rw'abaririmbye bose ndetse na video zigaragaza uko baririmbye warureba ku rubuga rwacu afrifame.inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO