Abahanzi b’abanyarwanda Charly&Nina na Dj Pius bagiye kuzuza ibyumweru bitatu bari k'umugabane w’Uburayi aho bakoreye ibitaramo bitatu nkuko babiteganyaga, aba bahanzi bataramiye mu bihugu binyuranye by’i Burayi basoreje ibitaramo byabo i Geneve mu Busuwisi.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Werurwe 2016 ni bwo aba bahanzi bataramiye abantu batari bake bitabiriye igitaramo cyabo mu Busuwisi bahita bashyira akadomo ku rugendo bakoreraga i Burayi. Ubu nyuma yuko bataramiye mu Bubiligi ndetse no mu Bufaransa bagasoreza mu Busuwisi bagiye kugaruka mu Rwanda usibye Farious cyangwa Big Fizzo nkuko azwi usanzwe yibera i Burayi.
Charly na Nina bagiye gukomeza gutegura ibikorwa binyuranye bya muzika arinako Dj Pius nawe akomeza gukurikiranira hafi iby’irushanwa arimo rya Zziza Awards aho indirimbo ‘agatako’ yakoranye na Dr Jose Chameleon ihatana muri ibi bihembo nka Best Collabo of The Year muri Uganda, arinako uyu mugabo azaba akomeza ibikorwa bye bya muzika.
Aba bahanzi byitezwe ko bagera mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Werurwe 2017 niba ntagihindutse kuri gahunda z’urugendo rwabo nkuko amakuru ava i Burayi aho bari abitangaza.
AMAFOTO:
Charly na Nina bibukije abanyarwanda baba i Burayi gushayayaDj Pius yabasanze ku rubyiniroCharly na Nina na Farious ku rubyiniroAbafana bafataga amafoto y'urwibutso
TANGA IGITECYEREZO