Niyirema Hamza ni umuhanzi w’umunyabugeni ukora imitako n’ibindi bikoresho bikomoka ku biti ndetse avuga ko afite inzozi zo kuzashinga uruganda rwe bwite. Hamza avuga ko gahunda ya Made in Rwanda ikwiye gushyigikirwa abanyarwanda bagakunda kandi bakiyumvamo ibikoresho bikorerwa iwabo mu Rwanda.
Mu kiganiro na Inyarwanda Tv, Hamza yavuze ko ubuhanzi bwe yabutangiye kera akiga mu mashuri abanza aho yabikomoye ku mirimo y’amaboko yajyaga akora nko kuboha agataro n’ibindi. Nubwo muri kaminuza yize ibijyanye no gukora amafilime,Hamza ngo yasanze ari byiza gukomeza mu bugeni kuko ari ibintu yakundaga cyane kandi abifitemo impano.
Bimwe mu bikoresho n'imotako byakozwe na Hamza
TANGA IGITECYEREZO