Seninga Innocent umutoza mukuru wa Police FC yemera ko ikipe ya Mukura Victory Sport yamurushije umupira mu gice cya mbere nta kindi imurushije ari uko yari imbere y’abafana bayo bikayifasha kwinjira mu mukino mbere. Byari mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona waberaga kuri sitade Huye, umukino Police FC yatahanye amanota atatu.
Nyuma y’umukino, Seninga Innocent yabwiye abanyamakuru ko ikipe ya Mukura Victory Sport itozwa na Ivan Minaert yamutanze kwinjira mu mukino bigendanye no kuba yari imbere y’abafana bayo batari bacye.
“Igice cya mbere ikintu cyatugoye, badutanze (MVS) kwinjira mu mukino…badutanze kwinjira mu mukino kuko ikipe iri iwayo yari ishyigikiwe kuturusha kuko bihariraraga umupira cyane (Ball Possession) ndetse banahusha uburyo bwinshi. Ariko nabashije gusoma umukino mu gice cya kabiri ngaruka nahinduye uburyo turi bukinemo, n’uburyo bwo gusatira navuga ko aribyo bitanze intsinzi uyu munsi (ku Cyumweru)”. Seninga Innocent umutoza mukuru wa Police FC.
Seninga akomeza avuga ko mu gice cya kabiri yatangiye akuramo Muzerwa Amin akinjiza Biramahire Abedy kuko amuziho kuba yafata umupira akawugumana igihe kirekire ashaka aho awutanga ahakwiye. Uyu akomeza avuga ko kuba ikipe ye yari yabanjwe igitego ikaza kwishyura ndetse ikanarenzaho ari ibintu yafashijwemo no kuba abakinnyi be babanye neza bituma babasha gukosorana mu kibuga bumvikana neza kuko babizi neza ko bari guhatanira igikombe.
“Navuga ko bamaze kuzamura imyumvire yo gutsinda. Kumva ko bagomba gutsinda umukino uwo ari wo wose kandi umukino wose bakawufata nk’uwa nyuma (Finale). Ni ikintu bamaze kuzamura ku rwego rwo hejuru, batsindwa igitego ariko ntibave mu mukino byanze bikunze umukino ukarangira batsinze”. Seninga Innocent.
Nyuma y’imikino 20, Police FC ifite amanota 39 n’ibitego 14 izigamye dore ko ibinganya na APR FC iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 40 mu mikino 20, bivuze ko irusha Police FC inota rimwe. Police FC (Indwanyi) yinjije ibitego 30, yinjizwa 16 mu mikino 11 batsinze, bakanganya itandatu (6) bagatsindwa itatu (3).
Seninga yereka abakinnyi imyanya bagomba guhagararamo
Seninga avuga ko gusimbuza agitangira igice cya kabiri byamufashije
Seninga Innocent aganira n'abanyamakuru nyuma y'umukino
Manirareba Ambroise umwe mu bakinnyi ba Mukura VS bazonze Police FC mu gice cya mbere
Mukura Victory Sport yari hejuru mu gice cya mbere
Ally Niyonzima kapiteni wa Mukura Victory Sport ashaka aho atanga umupira hagati mu kibuga
Ali Niyonzima agana izamu
Manirareba Ambroise aguruka na Nizeyimana Mirafa
MVS yari hejuru mu gice cya mbere
Police FC yari ifite abafana batari benshi
Abanyacyubahiro ba Mukura VS
Abafana ba MVS
Abapolisi bakorera mu Karere ka Huye bicaye inyuma y'ikipe y'abato ya Mukura Victory Sport
Abanyacyuhiro ba Police FC
Mwiseneza Daniel azamukana umupira
Hakizimana Kevin azonga Mpozembizi Mohammed myugariro wa Police FC
Usengimana Danny acenga Mwiseneza Daniel wa Mukura VS
Hagati mu kibuga byari ibindi bindi
Mico Justin acenga agana izamu
Seninga avuga ko abakinnyi be bakundana ku buryo basangira umubabaro n'ibyishimo
Imurora Japhet watsinze igitego cy'instinzi bamusutseho mazi nyuma y'umukino
Urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona
AMAFOTO:Saddam MIHIGO
TANGA IGITECYEREZO