Ikipe ya Gicumbi FC ikuye amanota atatu (3) kuri APR FC nyuma yo kuyitsinda igitego 1-0 mu mukino w'ikirarane waberaga ku Kicukiro.Mudeyi Suleiman ni we wahaye amanota atatu Gicumbi FC ku gitego yatsinze ku munota wa 58' w'umukino.
Jimmy Mulisa utoza APR FC yari yakoze mu mutima w’ubwugarizi abanzamo Ngandu Omar mu mwanya wa Rugwiro Herve. Hagati mu kibuga Yannick Mukunzi yari yagarutse asimbura Bizimana Djihad ugereranyije n’ikipe yakinnye na Mukura Victory Sport.
Ikipe ya APR FC yatangiye ikina umupira wihuta biza kurangira na Gicumbi FC ifashe gahunda yo gukinisha imbaraga ndetse inasatira ikanugarira icyarimwe kuko wabonaga ifite abakinnyi b’inyuma barimo Uwingabire Olivier na bagenzi be bari bafashe Sibomana Patrick, Sekamana Maxime na Issa Bigirimana.
Mutebi Rachid na Mudeyi Suleiman bakunze gushakira Gicumbi uburyo mu gice cya mbere ariko Babura igitego. Mu gice cya mbere Gicumbi yateye koruneri eshatu (3) mu gihe APR FC yateye ebyiri (2). APR FC kandi yateye coup franc eshatu (3)mu gihe Gicumbi FC ya Okoko bateye imwe (1).
Mu gice cya kabiri ku munota wa 58’ ni bwo Gicumbi FC yabonye igitego yatsindiwe na Mudeyi Suleiman nyuma yo guhagarara nabi kw’abugarira ba APR FC. Ikipe ya Gicumbi yahise inabona imbaraga zo gusatira kuko yahise ibona koruneri eshatu (3) zihuta na coup franc imwe (1). mu gihe APR FC yabonye ebyiri (2)
Mulisa yatangiye igice cya kabiri yavanyemo Nkezingabo Fiston yinjiza Twizerimana Onesme mu gihe Mukunzi Yannick yasimbuwe na Benedata Janvier. Iyi kipe ya gisirikare yakomeje kurwana no kwishyura igitego ariko abasore ba Okoko bayibera ibamba bayitwara amanota atatu y'umunsi.
Ikipe ya APR FC ihise ifata umwanya wa kabiri n’amanota 38 mu gihe Rayon Sports yafashe umwanya wa mbere n’amanota 40 nyuma yo gutsinda Espoir FC ibitego 2-0. Tidiane Kone na Nsengiyumva Moustapha ni bo bafashije Masud Djuma gutsinda Ndizeye Jimmy bakomoka mu gihugu kimwe.
Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:
APR FC: Ntaribi Steven (GK), Ngandu Omar, Nsabimana Aimable, Rusheshangoga Michel©, Imanishimwe Emmanuel, Mukunzi Yannick, Nshimiyimana Imran, Nkezingabo Fiston, Sekamana Maxime, Isssa Bigirimana na Sibomana Patrick.
Gicumbi FC: Musoni Theophile (GK),Uwineza Jean de Dieu, Muhumure Omar, Rutayisire Egide, Uwingabire Olivier ©, Nduwayo Valerie, Dushimimana Irene, Hakorimana Hamad, Mutebi Rachid, Uzayisenga Maurice na Mudeyi Suleiman
11 ba gicumbi FC
Nshimiyimana Imran yafatanyaga na Yanncik Mukunzi hagati
Gicumbi FC bishimira igitego
Mudeyi Suleiman watsinze APR FC igitego
Mukunzi Yannick yari yagarutse hagati mu kibuga nyuma y'imvune yakuye kuri Zanaco FC
Imanishimwe Emmanuel na Uwingabire Olivier
Gicumbi FC yari ihagaze neza mu bwugarizi
Abafana bari bagerageje kuza
Rusheshangoga Michel niwe wari urinze Mudeyi
Dore uko imikino yarangiye:
*Rayon Sports 2-0 Espoir FC
*APR FC 0-1 Gicumbi FC
ANDI MAFOTO Y'UMUKINO NI MU NKURU ITAHA
Amafoto: Saddam MIHIGO
TANGA IGITECYEREZO