Kigali

Ku munsi we w’amavuko Anitha Pendo yeretse umubyeyi we umusore bivugwa ko benda kurushingana -AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/02/2017 18:07
7


Kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Gashyantare 2017 nibwo Anitha Pendo yizihizaga isabukuru ye y’amavuko,yahuriranye nuko uyu mwali yari amaze iminsi arwaye ndetse avugwaho kudahuza n'umukunzi we, gusa uyu munsi wasize Anita yongeye kunezerwa bikomeye.



Kuri uwu mugoroba rero nibwo Anita Pendo yatunguwe na zimwe mu nshuti ze by’umwihariko harimo umukunzi we ndetse n’umubyeyi we maze bafatanya kwizihiza iyi sabukuru ihurirana iteka n'umunsi w'abakundana(Valentine's day).

Ibi birori byizihirijwe iwe mu rugo aho yatunguwe n’inshuti ze zari zabwiye umubyeyi we ndetse na Ndanda umukunzi we, aba bombi bari bari muri ibi birori ubwo bamaraga gutungura Anitha bahise bazana umutsima maze Anitha abajijwe abo bari bukatane umutsima ntakuzuyaza yahise ahamagara umubyeyi we ndetse na Ndanda bivugwa ko bitegura kurushinga mu minsi ya vuba.

anitha pendoanitha pendoInshuti nke z'aba bombi nizo zamenye ibi birori banabasha kubyitabira

Ibi birori byabereye mu bwiru dore ko usibye inshuti za hafi z’aba bombi nta bandi bantu batumiwe ndetse bikaba byari bigoye no kumenya ko ibi birori byateguwe, icyakora umwe mu bitabiriye ibi birori wahaye amakuru Inyarwanda.com yatubwiye ko Anitha Pendo na Ndanda mu minsi ishize bavugwagaho kutumvikana, bari bahuje ku buryo buri wese yabonaga urukundo hagati yabo.

anitha pendo

anithaAnitha Pendo na Ndanda bari bari mu byishimo bikomeyendanda

Ndanda, Anitha Pendo n'umubyeyi we bakatana umutsimaanitha pendo

Byari ibyishimo kuri Anitha Pendo gukatana umutsima n'umukunzi we






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ange Mugabo Fils7 years ago
    Anita Byiza Kabisa Mwana Wamaa Komerezaho Ndagushyigikiye Maa Courage.
  • Gasongo7 years ago
    Apu!! Ndabona ntawahenze undi. Umukinnyi n'unu DJ bazabyara umuhanzi, hhhh!
  • PASO7 years ago
    UYU MU TYPE IYO MUREBYE MBONA ATARI MURUKUNDO PE!!!!! NZABIBARA MBIBONYE RWOSE
  • Zubeda7 years ago
    Nyamara ngewe mbona anita arimo umugore wakubaka urugo rugakomera, ndanda ashatse yafatiraho biri serieux.
  • Byiza7 years ago
    Eeeeeh Anita niyibeshya akamuta muzandangire Anita mwirongorere, nabuze uko namugeraho pe, kandi yavamo umugore muzima, nabuze umugore nka Anita pe. nkakajean1@gmail.com
  • alex7 years ago
    niba uwomusore akomejegupfusha ubusaharabamukeneye burimunsi ntibavugarumwe murukundo biyunzebashwanye harabamukenenavugemwere
  • inconue7 years ago
    hello,ndi umunyeshuli wo muri Mount kenya,mundebere ako gakobwa kambaye ikanzu y,igitenge gakorra muri library yaho,nzakarogesha kunuka indagara,umuntu aba yibereye kuri youtube kakaba karishyanuye,wavuga gake kakagusohora nkaho ikigo ari icya se,skyeeeeeeeeeeee.nzakadiha



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND