RFL
Kigali

St Valentin isize Anitha Pendo na Ndanda bubuye iby'urukundo mu magambo asize umunyu

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/02/2017 17:10
0


Kuva umwaka ushize wa 2016 ni bwo byatahuwe ko Anitha Pendo ari mu rukundo n’umusore ubu ukinira ikipe ya As Kigali. Mu minsi ishize iby’urukundo rw’aba bombi byari byajemo kidobya aho n’itangazamakuru ryatahuye kudahuza hagati y’aba bombi mu gihe byanavugwaga ko Anitha atwite inda y'uyu mukinnyi, gusa ubu biyunze.



Mu minsi ishize havuzwe kutumvikana hagati y'aba bombi ndetse n’ibyari byavuzwe mbere ko bari gutegura ubukwe bisa n’ibijemo kidobya, nyuma uyu mukobwa usanzwe ari umunyamakuru kuri RBA yaje kurwara  bituma ajya kwa muganga bamushyira mu bitaro. Amakuru Inyarwanda.com ifite ni uko Ndanda icyo gihe yasuye cyane umukunzi we akamwitaho bikomeye ari kwa muganga.

ndandaNgaya amagambo Anitha Pendo yabwiye Ndanda

Kuri uyu munsi w’abakundanye (St Valentin) Anitha Pendo yagize gutya ashyira ifoto y’umukunzi we bitegura no kurushinga vuba aha, ayishyira ku rukuta rwe rwa Instagram amwifuriza umunsi mwiza w’abakundanye ndetse ashyiraho n’amwe mu magambo y’urukundo. Uyu mukinnyi nawe yahise asubiza uyu mukobwa ashyira ifoto ye ku rukuta rwe rwa Instagram amwifuriza umunsi mwiza w’amavuko dore ko Anitha Pendo uyu munsi yizihiza isabukuru ye y’amavuko, na we yongeraho n’andi magambo y’urukundo.

anitha

Ndanda Alphonse nawe yasubije Anitha Pendo muri aya magambo

Twashatse kumenya niba umwuka wongeye kuba mwiza hagati y'aba bombi bakundana maze tuvugisha Anitha Pendo tumubaza uko umubano we n’umukunzi we uhagaze, adutangariza ko nta kibazo gihari ndetse aboneraho kugaragaza ko ibyavuzwe ari itangazamakuru ryabizamuye kuko utubazo abantu bose batugira mu rukundo ariko icy'ingenzi akaba ari ukugikemura. Abajijwe niba bitegura ubukwe Anitha yavuze ko bakiri kubiganiraho ngo nibabifataho icyemezo azaduha amakuru nyayo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND