Muri iyi myaka iherutse mu mashuri anyuranye yaba abanza ndetse n’ayisumbuye habaye ibikorwa binyuranye byo gutora ba Nyampinga bahagarariye amashuri. Minisiteri y’uburezi yamaze gufata icyemezo cyo guhagarika aya marushanwa mu mashuri yose y'incuke, abanza n'ayisumbuye yaba aya leta cyangwa ayigenga.
Mu ibaruwa Miniseteri w’Uburezi yandikiye ubuyobozi bw’uturere twose tariki 30 Mutarama 2017 yasabye aba bayobozi kumenyesha ubuyobozi bw’amashuri abanza n’ayisumbuye guhagarika aya marushanwa nyuma yo kubona ko ibi bikorwa bishobora kudindiza imyigire y’abanyeshuri .
Amarushanwa ya ba Miss mu mashuri yamaze guhagarikwa
TANGA IGITECYEREZO