Muri ya gahunda yo kugisha inama twageneye abafite ibibazo bibakomereye, tugeze ku kibazo cy’umugore washakanye n’umugabo, nyuma aza kumuta mu nzu arigendera. Nyuma y’ibyamubayeho aragisha inama.
Ikibazo cye kiragira kiti "Mwaramutse bavandimwe.Ndashaka kubabwira ibyanjye hanyuma mukangira inama z’icyo nakora. Nabyirutse ndi umukobwa witonda cyane ko nabibwirwaga n’abantu batandukanye. Nyuma naje gukundana n’umusore. Tumaranye amezi ane musuye turaryamana ahita antera inda.Akimara kuyintera yiyemeza ko tubana ariko ntabwo twari tuziranye bihagije kuko yambajije ubwoko asanga ngo ubwoko bw’iwabo ntabwo bushaka ubwacu ngo birazirana.
Yavugaga ko ubwacu butera ubwabo umwaku. Njye ibyo ntabyo narinzi kandi nari ngifite inda yamezi make. Icyo gihe musaba niba ari bibi koko we akaba abizi ko twatandukana cyane ko twari tutarajya mu mategeko ngo dusezerane. Twarakomeje turabana ariko akajya anyuzamo akabincyurira. Nakomeje kwihangana kuko numvaga nshaka kubaka ari nabwo naje kubyara umwana wa kabiri duhita tunasezerana.
Mukubana na we namusabaga ko twagura nibura akabanza, nkabona ntabishaka, ahubwo akanyumvisha ko inzu yabo igiye gusenyuka kandi yari inzu ya ‘famille’.Icyo gihe nari mfite akazi ka leta ni njye wakaga inguzanyo we yakoraga ibiraka. Byageze aho abona amafaranga , musaba ko yashaka icyo akora nabwo arabyanga dukomeza kubaho gutyo mu buryo nafataga nko kumpima.
Igihe cyarageze afunga valise aragenda ngo arambiwe umugore umusuzugura. Narahendahenze , yewe muteza n’inshuti byibura ngo ndebeko twakomeza kubana ku nyungu z’abana ariko arabyanga burundu. Bigezaho mfata umwanzuro wo kwaka gatanya dutandukana mu mategeko ,urukiko rumpa abana ndetse rumutegeka n’amafaranga azajya atanga buri kwezi. Kugeza ubu tumaze imyaka itanu tutabana yaba afite akazi ntakintu yigeze amarira abana na kimwe, ni njye wimenya.
Nayo urukiko rwamutegetse ntayo atanga kandi mba numva ntashaka gukomeza guhangana n’umuntu uziko yabyaye akaba yumva yagira icyo akora kuko haje guhangana, Mubyukuri ngize imyaka 34 usibyeko undebye utabimenya ndacyafite ubuzima bungoye kuko nubwo mfite akazi ariko mfite charge (inshingano) nyinshi cyane kuburyo nuwo dukundanye yibeshyaga ko ndi agakumi mara kumubwirako ndi umugore agahita agenda nuhanyanyanyije wenda akanyumvishako tuzafatanya kurera abana, iyo asanze nta mitungo mfite na we ahita acaho.
None nsigaye numva mu mutima mfitemo agahinda kenshi cyane kuko mba numva naragize echec (gutsindwa) mu buzima bwanjye. Mu byukuri ndakijijwe sinjya nsambana kandi abajyanama bamwe hari ubwo bambwira ngo nzashake uwo tuzajya dusambana amfashe kurera abana kandi nabyo simbishoboye. Nshaka uwanjye twubakana ariko ubuzima mbayemo nabo bana banjye usibye ufite urukundo naho ukunda ibintu we ntabwo yatwemera kuko ntabyo dufite. None bene data mungire inama yicyo nzakora kuko uwaza akanyangira abana we ntabwo twabana pe. Ese nkore iki nyuma y’ibyambayeho byose?Inama zanyu ndazikineye.
Murakoze".
Tubibutse ko umuntu ushaka kugisha inama kuri inyarwanda.com yohereza ubutumwa bukubiyemo ikibazo cye kuri Email yacu: nkoreiki@gmail.com. Umwirondoro ugirwa ibanga 100 %. Amafoto dukoresha kuri izi nkuru akurwa kuri internet.
TANGA IGITECYEREZO