Kigali

Ibitaramo bya Orchestre Impala birakomeje muri Fantastic Restaurant

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:26/01/2017 14:09
0


Nyuma y’uko mu mpera z’umwaka wa 2016, Fantastic Restaurant yatangiye kugeza ku bakunda umuziki wa Orchestre Impala ibitaramo byayo, kuri ubu ibi bitaramo bikomeje gukorwa inshuro 2 mu cyumweru.



Ku itariki 29 Ukuboza 2016 nibwo muri Fantastic Restaurant habereye igitaramo cya mbere cya Orchestre Impala. Ubuyobozi bwa Fantastic Restaurant buratangaza ko nyuma y’uko benshi bifuje ko ibi bitaramo byajya bihoraho kandi bigakorwa inshuro irenze imwe, kuri ubu ibitaramo bya Orchestre Impala bizajya bikorwa buri wa kane na buri wa gatandatu.

Ubuyobozi bwa Fantastic restaurant butangaza ko bwashyizeho iyi gahunda mu rwego rwo kwegereza abakunzi ba muzika nyarwanda yo ha mbere cyane cyane abakunda Impala, abahanzi bakunda bakajya babacurangira imbonankubone.

Fantastic ni resitora iherereye mu Mujyi wa Kigali munsi y’inyubako ya Kigali City Tower (KCT) imbere ya sitasiyo Kobil. Uretse ibitaramo binyuranye no kwerekana imipira yo ku isi yose, muri Fantastic Restaurant uhasanga amafunguro y’ubwoko bwose yiganjemo aya Kinyarwanda akundwa na benshi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND