Kigali

FINLAND: Desange, undi munyarwandakazi wo muri 'Diaspora' winjiye muri muzika

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:25/01/2017 8:57
27


Uwamahoro Desange, umunyarwandakazi uba mu gihugu cya Finland yamaze na we kwinjira muri muzika, yiyongera ku mubare w’abanyarwandakazi bakorera muzika hanze y’u Rwanda.



Desange avuga ko yatangiye kuririmba akiri muto afite imyaka 10 gusa. Icyo gihe ngo yaririmbaga muri korali. Desange avuga ko yakuze abantu bamubwira ko afite impano muri muzika bityo ko adakwiriye kuyipfusha ubusa. Mu myaka 2 ishize nibwo yari yabanje kujya muri studio gukora indirimbo ariko kubera impamvu z’amasomo byatumye atabasha kuyimenyekanisha no kuyikurikirana.

Kuri uyu wa mbere tariki 23 Mutarama 2017 nibwo yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘Mfata’ yafatanyije na Aime Bluestone ndetse na Lil G, bituma yinjira mu buryo bweruye muri muzika. Desange avuga ko impamvu yahisemo gukorana n’aba bahanzi ngo ari uko ari bamwe mubamworohereje gukorana na we, bikiyongeraho ko asanzwe abaziho n’ubuhanga.

Aganira na Inyarwanda.com yagize ati “Ubwo nari ngiye gukora iriya ndirimbo, nasabye Aime Bluestone ko twakorana, mbisaba na Lil G bitewe n’uko indirimbo yanjye yari yanditse. Nabahisemo kuko basanzwe bazi kuririmba , kubw’amahirwe barananyorohereza, baramfasha.”

Desange

Afite inzozi ashaka kugeraho muri muzika 

Desange yongeyeho ko gufatanya n’abandi bahanzi bagenzi be bamutanze muri muzika ari bumwe mu buryo buzamufasha gukabya inzozi ze. Ati “Mfite byinshi ngomba gukora kugira ngo impano yanjye nyikuze igere ku rwego rwiza. Ndashaka kuba umwe mubahanzikazi bafite ibihangano bihamye. Sinzabigeraho ntakoze. Ndi gukora cyane kandi mfite izindi ndirimbo nzashyira hanze vuba aha. Inzozi zanjye ni ukuba umwe mubahanzi bakunzwe n’abanyarwanda…kubigeraho ntibyoroshye ariko gushaka ni ugushobora…nzafatanya n’abamaze kuntanga mu kibuga, nziko nzabigeraho.

Desange avuga ko yiringiye ko Imana izamufasha akagera ku ntego ze. Kugeza ubu avuga ko ibihangano bye azajya abikora mu njyana ya RnB akazajya ayivanga n’injyana ya kinyafurika. Amashusho y’iyi ndirimbo, Desange avuga ko nayo atazatinda kujya hanze.

Kanda hano wumve indirimbo ‘Mfata’ ya Desange afatanyije na Aime Bluestone na Lil G 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nsengi7 years ago
    iyi ndirimbo si iye barayishishuye, hari original yayo yakozwe nundi muntu.bajye bakora ibyabo bareke kwigana ibihangano byabandi kuko ntaho byabageza
  • 7 years ago
    kuraje pe
  • 7 years ago
    Tuzamenya ko akomeje natagenda ngo ahere nkabandi bose hari abatangiye bakora cyane none ubu ntiwamenya niba bakiri abahanzi cyangwa barabivuyemo
  • Peace7 years ago
    Uyumukobwa nirubobo muri finland ark akaza gushira kubanyarwanda iyo ndirimbo niyumuhanzi witwa adolphe wumurundi utuye finland Helsinki yarayimwibye
  • Niyonsenga innocent7 years ago
    Rwavuye kibuye ntirukabeshye ngo numunyarwanda wahe bagiye bavugisha ukuri yashatse umuzungu yibeshya ngo yaje kwiga nururimi rwaramunaniye yewe ingwirwa bahanzi da ateye iseseme kabisa
  • Niyonsenga 7 years ago
    Mbega nimbobo yavuye kibuye none ngo numunyarwanda wahe bagiye bavugisha ukuri yashatse umuzungu yibeshya ngo yaje kwiga nururimi rwaramunaniye yewe ingwirwa bahanzi da ateye iseseme kabisa
  • Grace7 years ago
    Ese koko abantu twabaye gute ubwo nkizo comment zipfuye niziki mwaretse undi mwana ko impano ayifite ko knd nabantu benci mbona bamushyigikiye Abantu turibabi rwose gusa icyonamusaba yihangane kuko aragenda abona comment nziza hamwe nimbi knd nibimuce intege knd akomeeeze aho abamusebya nabiteho knd we akomeze imbaraga mubikorwabye knd atazica impanoye kuko yo arayifite rwose courage Desange tukuri inyuma rwose
  • Mukesha 7 years ago
    Ihangane mwana siwowe wambere waba utelevilta comment zisebya mbona Na bahanzi bakomeye Cyanee nabo bibabaho nubyiteho ahubwo wowe ongera imbaraga knd ukomeze Cyanee ufite ijwiryiza Cyanee gusa ibicanenjye byo ningobwa nago byabura arko nubyiteho ahubwo wowe wongere imbaraga nyinci kuko impano yo urayifite knd sbobavuga kowashishuye Iyabaga nabo bashishuraga nkawe bagakora nkibyowakoze courage rwose knd utacika intege mukobwa wacu gutukwaho uratukwa arko ukomeze utabyitaho irebere imbere yawe gusa ahubwo abobari kuvuga ubahe indirimbo nyinci bazibyine Lol kuko ndumva arizo bashaka
  • Giselle7 years ago
    Ibyiza biri imbere wanjye courage abanyamagambo iteka ryose nago banjya babura
  • Jojo7 years ago
    Cngz mukunzi wamaze abamgambo bareke bae byo ndabizi nago babura iteka niteka bazaza bareke bakomeze bitotombe bahe ibituma bavuga Lol bibarye biyahure
  • Kelly7 years ago
    Courage bae abo ufite ijwi ryakwica Kbs Uwo ugusebya Utamuha umwanya wawe rwose kuko bamwe ni amashyari mukunzi bareke ahubwo dukeneye video vuba
  • King7 years ago
    Courage bae utita kunkuru zigusebya kuzaho ningobwa kuza but komerazaho Na bahanzibakurenze batukwa ibirenzaho rero tuza utabiha umwanya wawe
  • Mim7 years ago
    Abantu turibabikweri ubuse niba uri umuntu knd ukaba utekereza nigute wavugango umuntu ni imbobo cg uruntu kombona isi igezekure Desange mwiza ikomereze rata sibyo knd utacika intege kuko murugendo burya ugenda uhuramo Nibyiza nibibi siwowe wambere mutangazamakuru baba batutse rero utabyitaho ahubwo wowe berekeko ushoboye Cyanee
  • Tina7 years ago
    Cngz nice song goooooooo gooooo girl
  • Mugisha7 years ago
    Agatege witinya mu kobwa wanjye nkuri inyuma komerezaho twihere I zindi ngoma acana nabamagambo
  • Czech 7 years ago
    Byo abamagambo uko nukuri nago babura bamwe namashyari yabamaze Desange ongera ingufu kuko nabakomeye kukurenza batangiye uko bamwe babemera abandi babatuka knd nanubu niko bimeze kwemeza abanya Rwanda biragora wicika intege boo
  • 7 years ago
    Onne Desange nkuri inyuma chch
  • Beza7 years ago
    Woooooow nice song ufite nice voice kbs ndemeye warurihehe koko
  • Thierry 7 years ago
    Courage Dsange
  • Bruce 7 years ago
    Turagushyigikiye Cyanee Desangeeeee courage



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND