Muri ya gahunda twageneye abafite ibibazo bibaremereye kuba bagisha inama, tugeze ku cy’umugore washakanye n’umugabo wamwanduje Sida ku bushake none akaba asigaye atakimwitaho.
Ubutumwa bwe bugira buti "Mwiriweho bavandimwe. Nejejwe nuko hashyizweho uyu mwanya wo kudufasha kuruhuka imitima tukahavana inama zitwubaka.
Mfite ikibazo ndikugira ngo mumfashe mu ngireho inama. Nashakanye n’umugabo tumaranye imyaka itatu dufitanye umwana umwe. Tugihura mu minsi ya mbere urukundo rwari rwose mbona anyitayeho noneho no kuba na mbere nari nsanzwe mubona muri family, gukundana na we ntibyatinze. Hashize igihe gito ambwira ko ashaka umwana ngo abe nk’igihango ariko ndamubwira nti reka ndangize kwiga.
Icyo gihe nari muri kaminuza ndi mu mwaka wa kane. Hanyuma ansaba ko namusura ngo menye naho aba hanyuma mpageze turaryamana nuko mpita ntwara inda. Hanyuma gahunda z’ubukwe turazitegura ariko mpanganye n’amasomo n’inda. Mu gihe tugiye kwipimisha nsanga yaranyanduje agakoko gatera Sida kandi we yarabizi numva mbuze aho nkwirwa hanyuma sinabibwira iwacu kuko byari kuba nabi kuko gahunda z’ubukwe zari zirimbanyije nuko ansaba imbabazi ambwira ko atarabizi ariko kuko nta yandi mahitamo nari mfite twakoze ubukwe hanyuma ndanabyara umwana muzima nanjye mfata imiti nkibisanzwe ubuzima burakomeza .
Nyuma y’uko tumaze kubana, njyewe ntakinyitaho yirirwa avugana n'abakobwa bahoze bakundana, yashaka gusohoka akajya kureba bakuru be, niyo ageze mu rugo ntamvugisha . Araza akarya ubundi akaryama mbese ubu nahindutse nk'utagira agaciro narwara ,nagira ikibazo ntibimureba. Mba numva ntamaranga mutima nkimufitiye no gutera akabariro na we mba numva ambangamira kuko buri gihe mba mubonamo bihemu nk’umuntu wanyangirije ubuzima na nyuma aho kugira ngo anyiteho duteteshanye bityo twibagirwe ubwo buzima ukaba ubona we ntacyo bimubwiye.
None mungire inama nabigenza nte ? Ko bavuga ngo urukundo rwihanganira byose none umuntu nk'uwo wa mukorera iki ? Inama zanyu ni ingirakamaro. Murakoze"
Tubibutse ko umuntu ushaka kugisha inama kuri inyarwanda.com yohereza ubutumwa bukubiyemo ikibazo cye kuri Email yacu: nkoreiki@gmail.com. Umwirondoro ugirwa ibanga 100 %. Amafoto dukoresha kuri izi nkuru akurwa kuri internet.
TANGA IGITECYEREZO