Hashize umwaka umuhanzikazi Alicia Keys yiyemeje guca ukubiri n’ibirungo byongera ubwiza(maquillage), agaharanira gushyira imbere ubwiza bwe karemano ari nabyo yagarutse mu kiganiro n’ikinyamakuru Allure aho yongeye gushimangira iki cyerekezo cye.
Uyu muririmbyi kazi wanamamaye cyane nk’umucuranzi wa piano ndetse akaba umugore wa producer Swizz Beatz ugaragara nk’utewe ishema n’aya mahitamo ye y’uburyo agaragara ku mubiri yagaragaye muri iki kinyamakuru mu mafoto meza amugaragaza mu nseko n’igitenge cya kinyafurika mu mutwe ndetse n’amaherena.
Ntabwo ndi umucakara w’ibirungo byo kwisiga(maquillage). Ntibizongera kubaho, ntabwo nkiri imbata yo kwisiga makiyaje. Alicia Keys
Alicia Keys kuri ubu yahisemo gushyira imbere ubwiza bwe karemano
Imwe mu mafoto yafashwe muri 'shooting' n'iki kinyamakuru cya Allure
Muri iki kinyamakuru cya Allure, mu mafoto atandukanye bafashe Alicia Keys hakaba harimo ayo yashyizeho ‘makiyaje’ nke bikaba byari ubwa mbere abikoze kuva mu mpeshyi y’umwaka ushize wa 2016. Mu mashusho yahaye ikinyamakuru Allure akanayasangiza abamukurikirana kuri Instagram yagize ati “Uburyo ubwo aribwo bwose wakoresha ngo bakumve ubona ko buguhesha agaciro, nibyo ugomba gukora…”
Alicia Keys utewe ishema no kuba uwo ari we
Alicia Keys bidasubirwaho akaba atewe ishema no kuba uwo ari we atihinduye, ndetse akaba yifuza ko benshi bamureberaho nkuko aherutse kubitangaza abinyujije mu ibaruwa ifunguye yanyujije ku rubuga rwa Lenner aho yagarukaga cyane ku ngingo igira iti 'Nta birungu(#nomakeup).
Source: TRACE
TANGA IGITECYEREZO