Ubwo hasozwaga igikorwa cyo gushakisha abana bafite impano mu kuririmba indirimbo zahimbiwe Imana, umwana witwa Serukiza Ingabire Sianna w’imyaka 10 wiga mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza niwe waje ku mwanya wa mbere ahabwa ibihembo bifite agaciro ka miliyoni y’amanyarwanda.
Urugero Music talent ni igikorwa cyatangijwe na Urugero Media Group mu rwego rwo gutoza abaririmbyi b’ejo hazaza hibanzwe cyane cyane ku bana bato uhereye ku myaka irindwi kugeza ku myaka cumi n`itanu.
Igitaramo cyo gusoza ‘season 1’ cyabaye mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 15 Mutarama 2017 , kibera mu rusengero rwa Vivante Kimihurura mu Mujyi wa Kigali. Abana 6 nibo bageze mu cyiciro cya nyuma ariko 4 baba aribo bitabira imyitozo yose kugeza ku munsi wa nyuma ubwo hasozwaga iki gikorwa. Muri aba bana 4 harimo 2 ba Apotre Sosthène Serukiza washinze itorero Guérison des Ames. Buri mwana yahawe umwanya aririmba indirimbo imwe, abari bagize akanama nkemurampaka bakagira icyo bayivugaho.
Nyuma y’uko bose bamaze kuririmba, akanama nkemurampaka kiherereye gatanga amanota maze Mahirwe Richard aba uwa 4, Umwamikazi Sarah aba uwa 3, Serukiza Esther aba uwa 2 naho murumuna we Serukiza Ingabire Sianna aba ariwe wegukana igihembo gikuru cya Urugero Music talent season 1. Bose uko ari 4 batahanye sheki ya 100.000 FRW ubundi bagenda barutanwa ku ndirimbo bazakorerwa.
Mahirwe Richard azakorerwa indirimbo 2 z’amajwi n’amashusho, Umwamikazi Sarah azakorerwa indirimbo 3 z’amajwi n’amashusho, Serukiza Esther azakorerwa indirimbo 4 z’amajwi n’amashusho naho Serukiza Ingabire Sianna wabaye uwa mbere we azakorerwa album y’indirimbo 7 z’amajwi n’amashusho yazo ari nabyo bituma igihembo yahawe kibarirwa agaciro ka 1.000.000 FRW nk’uko byasobanuwe na Arnaud Ntamvutsa ,umuyobozi wa Urugero Media Group yateguye iki gikorwa.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na inyarwanda.com, Ntamvutsa yasobanuye ko impamvu batibanze mu guha aba bana amafaranga ahubwo bakibanda ku bihembo bijyanye na muzika ngo ni uko aribwo buryo bushoboka bwo gukomeza kubafasha gutera imbere mu mpano bafite yo kuririmba.
Ati « Impamvu tutabahaye amafaranga ni ukugira ngo tubafashe kuzamura impano zabo muri muzika, iriya ni motivation yo kubereka ko bataruhiye ubusa niyo mpamvu twabanganyishije amafaranga…tubahaye amafaranga nintubahe ibijyanye n’umuziki ngo impano yabo bayikoreshe, byari kuba nko kubajugunya...Amafaranga bagenda bakayakoresha ibindi ariko iby’umuziki byo bizaramba. »
Serukiza Nyiramahoro Yvette, umugore wa Apotre Serukiza Sosthène yatangarije inyarwanda.com ko bishimiye cyane kuba abana babo batsinze yongeraho ko impano ya Sianna nabo yabatangaje.
Ati « Twabyakiranye umunezero cyane, turi inyuma yabo mu kubafasha mu buryo bwose bukenewe, yaba ari amasengesho, yaba ari ijambo ry’Imana…twabyishimiye cyane, tunashima Imana kuko byose niyo ibikora, ntabwo ari kubwiwe(Sianna).
Serukiza Ingabire Sianna yiga mu mwaka wa kane w'amashuri abanza
Serukiza Nyiramahoro Yvette yunzemo ati « Sianna yatangiye gukunda umuziki akiri mutoya, dusohora amakaseti yacu ariko impano ye yatangiye kugaragara hagati ya 2014 na 2015. Nibwo twabonye ko ari umwana ufite impano idasanzwe mu kuririmba kandi yari akiri muto cyane. »
Uretse aba bana bari mu irushanwa ‘Urugero music talent’, muri iki gitaramo hanaririmbyemo Joy KaQueen , Niyonkuru Joyeuse umwana wa Liliane Kabaganza, Pappy Clever na True Promises Ministries.
Iki gikorwa cyatangijwe mu kwezi kwa mbere 2016. Mu bana 40 bari biyandikishije hatoranyijwe 15 nabo haza gutorwamo 6 barimo abakobwa 4 ndetse n`abahungu 2. Abatoranyijwe basigaranywe na Urugero Media Group mu kurushaho kubatoza ibijyanye no kubaho mu buzima buramya Imana.
Mu gihe kingana n'umwaka wose aba bana bamaranye na Urugero Media Group bagiye batozwa ibijyanye n'umuziki, ijambo ry'Imana ndetse n`uburere rusange, ibi bikaba byarakorwaga mu biruhuko mu rwego rwo kutabangamira amasomo y`aba bana mu mashuri asanzwe.
Byinshi byakozwe n`aba bana harimo indirimbo “Mpore Rwanda “ ndetse bakaba baragiye bitabira ibitaramo bitandukanye mu rwego rwo kurushaho kwagura ubumenyi bwabo ndetse aho bagiye banyura hose bakaba barishimiwe na benshi.
Nyuma y’uko hasojwe ‘Season 1’, hahise hatangizwa ‘Season 2’ ya ‘Urugero Music talent’.Kwiyandikisha ku bana bashaka kwitabira icyiciro cya 2 byahise bitangira. Abana bashaka kwiyandisha bagana i Remera ahakorera Urugero Media Group hafi y’urusengero rwa Nazaren. Kwiyandikisha bizarangira mu cyumweru cya mbere cy’ikiruhuko cy’igihembwe cya mbere cy’abanyeshuri b’amashuri abanza n’ayisumbuye.
MU MAFOTO, UKO ISOZWA RYA ‘URUGERO MUSIC TALENT’ RYAGENZE
Abari bitabiriye iki gitaramo
Uwari uyoboye iki gitaramo(MC)
4 bageze mu cyiciro cya nyuma. Abafatanye ku rutugu nibo bana ba Apotre Serukiza
Serukiza Esther niwe wabimburiye abandi
Kubera uko yari ari kuririmba neza, abantu benshi banze kudatahana aya mashusho
Abari bagize akanama nkemurampaka, uwifashe ku gahanga ni Rene Patrick , umwe mu batangiranye n'iki gikorwa
Umuhanzi Nelson Mucyo niwe wari ukuriye akanama nkemurampaka
Noel Nkundimana, umuyobozi wa Radio Umucyo na we yari yaje kureba impano zidasanzwe z'aba bana
Umugore wa Noel Nkundimana
Festus, umwe mu bagize inama nyobozi ya Urugero Media Group arakurikirana uko biri kugenda
Mwamikazi Sarah yatunguye benshi uburyo yaririmbanye ubuhanga ubwo yasubiragamo indirimbo ' Hallelujah' mu ijwi rya Alexandra Burke . 'Original' y'iyi ndirimbo ni iya Leonard Cohen
Kubera ko ibyo yaririmbaga byari bimurimo, yanyuzagamo akanasinzira
Uyu mubyeyi byamunyuze, amufata amashusho
Tresor wo muri True Promises na we yanyuzwe cyane n'imiririmbire ya Sarah
Patient Bizimana ni umwe mu bari bitabiriye igitaramo cyo gusoza 'Urugero music talent season 1'
Serukiza Sianna niwe wakurikiyeho
Ubuhanga bwe bwatumye benshi bahaguruka baramushyigikira. Agitangira kuririmba ni uku byari byifashe. Mwamikazi Sarah na we ni umwe mubahagurutse
Patient Bizimana na we ni uku yari ameze afatanya na Sianna kuririmba bahimbaza Imana
Aha ifoto irivugira. Umuhanzi Serge Iyamuremye na Chris Mwungura ukuriye Rwanda Christian Film Festival nabo bahagurutse baramufasha
Nelson Mucyo wari uyoboye akanama nkemurampaka byamurenze afatanya na Sianna kuririmba apfukamye...inyuma ye naho bamufataga amashusho
Abana bagenzi be nabo byari uko
Sianna amaze kuririmba akurikira icyo abakemurampaka bavuga ku miririmbire ye
Ntabwo byari uguhangana cyangwa kurushanwa ahubwo byose byakorwaga mu ndangagaciro za gikristu...Sianna arahoberana na Richard waririmbye bwa nyuma
Igikombe mbere y'uko gishyikirizwa Sianna
Richard Mahirwe niwe waririmbye bwanyuma
Bagenzi be bamufashije kumwunganira mu ijwi(becking)
Serge Iyamuremye yafashije abari aho guhimbaza no kuramya Imana mu gihe abo mu kanama nkemurampaka bateranyaga amajwi
Arnaud Ntamvutsa, umuyobozi wa Urugero Media Group ashimira ababafashije kugira ngo iki gikorwa kigerweho
Umuhanzi Rugamba Yves uzwi cyane ku izina rya Yverry yashimiwe uruhare rukomeye yagize mu gutoza aba bana kugorora ijwi
Yverry yishimira 'Certificat' yahawe na Urugero Media Group
Rene Patrick na we yashimiwe uruhare rukomeye yagize muri iki gikorwa
Christian Mwungura niwe watanze igihembo cya 4
Mahirwe Richard niwe wabaye uwa 4
Yatahanye sheki ya 100.000 FRW anemererwa gukorerwa indirimbo 2 z'amajwi n'izindi 2 z'amashusho
Mwamikazi Saraha yabaye uwa gatatu. Yahembwe n'ukuriye Tecno Market , imwe muzateye inkunga iki gikorwa
Bose bahawe sheki ya 100.000 FRW
Umuhanzikazi Gahongayire Aline niwe watanze igihembo gikuru. Iyi niyo nyogosho afite muri iyi minsi
Aline Ghongayire na we yashimye iki gikorwa, asaba ababyeyi b'aba bana gukomeza kubafasha kwagura impano zabo
Serukiza Nyiramahoro Yvette arasetwa n'amagambo ya Gahongayire mbere gato y'uko mu bana be hatoranywamo uwegukanye umwanya wa mbere
Umukuru na murumuna we nibo bategereje kumva uwegukanye umwanya wa mbere
Nubwo byanze bikunze igikombe cyari gutaha iwabo, ubwoba bwari bwose kuri Sianna ndetse akanyuzamo akarya n'inzara
Sianna akimara kubwirwa ko ariwe wegukanye umwanya wa mbere
Gahongayire amuhobera amwifuriza gukomeza gukuza impano ye
Byari ibyishimo kubaje kumushyigikira
Byari biteye ubwuzu..umubyeyi ahobera umwana we
Yageze aho ararira kubera ibyishimo
Patient Bizimana ni we watanze igihembo cya 2. Mbere yo kugitanga yavuze ko inkunga yose bazamukeneraho yerekeranye n'ubuhanzi azayitanga ariko impano aba bana bagaragaje igakomeza kwaguka
Sianna, mukuru we Esther na maman wabo
Ubanza iburyo ni'maman' wa Richard Mahirwe na we wari waje gushyigikira umuhungu we
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
TANGA IGITECYEREZO