Kuri iki Cyumweru tariki 30 Werurwe 2025, Abayisilamu hirya no hino mu Gihugu bitabiriye isengesho ryo gusoza ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan. Ku rwego rw'Igihugu iki gikorwa cyabereye kuri Kigali Pelé Stadium i Nyamirambo.
Mu butumwa yatanze kuri uyu munsi udasanzwe, Mufti w'u Rwanda Sheikh Sindayigaya Mussa, yasabye Abayislamu gukomeza gukora ibikorwa byiza bagaragaza ko igisibo kibasigiye impinduka.
Sheikh Mussa Sindayigaya
yibukije Abayislamu ko habura iminsi mike ngo Abanyarwanda batangire ibikorwa
byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abasaba ko
bazabigiramo uruhare bakanafasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Sheikh Sindayigaya kandi,
yaragije Imana Igihugu n'abayobozi bacyo, ngo bakomeze bagire imbaraga zo
kucyubaka no kugiteza imbere. Ati: "Mana Nyagasani tukweretse Igihugu
cyacu, ukomeze ugihundagazeho ingabire y'umutekano."
Ni mu gihe Guverineri
w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde, yashimye Abayisilamu bo muri
iyo ntara kuba mu gihe cy’Igisibo Gitagatifu, barakoze ibikorwa byinshi byiza
birimo no gufasha abatishoboye.
Guverineri
Mugabowagahunde kandi yasabye Abayisilamu n’Abanyarwanda muri rusange kuzaba
hafi y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu bihe byo #Kwibuka31.
Mu kwizihiza uyu munsi
mukuru wa Eid Al-Fitr, Abayisilamu bo mu Karere ka Rubavu berekanye ko Igisibo
Gitagatifu basoje cyababereye umwanya wo gusenga, gufasha abatishoboye n’ibindi
bikorwa bigamije kongera imbaraga mu kwimakaza ihame ryo gukunda Igihugu
baharanira iterambere ryacyo.
Muri aka karere, isengesho
ryitabiriwe n’Abayisilamu bahatuye ndetse n’abaturutse mu Mujyi wa Goma muri
DRC, bishimiye ko bakiriwe neza na bagenzi babo ndetse bakaba basanze umutekano
n’umudendezo mu Rwanda.
Mufti w'u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa yibukije Abayisilamu kuzagira uruhare mu bikorwa byo #Kwibuka31
Guverineri Maurice Mugabowagahunde yashimiye Abayisilamu ku bw'ibikorwa byabaranze mu gihe cy'Igisibo birimo no gufasha abatishoboye
TANGA IGITECYEREZO