Sibo Israel ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Isra ni we wegukanye irushanwa rya ‘Ida voice’. Uyu muhanzi w’imyaka 19 yamaze gutangira urugendo rwo kugaragariza abanyarwanda impano ye abinyujije mu bihangano.
Ida Voice ni irushanwa ryakozwe hagamijwe gushakisha abana bafite impano muri muzika kugira ngo Ida Records ibafashe kuzamura impano zabo. Buri muhanzi washakaga kwitabira iri rushanwa yakoreshaga umudiho(beat) ashaka muzari zatanzwe na Ida Records , akaririmbiramo, ubundi indirimbo akayoherereza Ida Records. Hari hatanzwe ibyumweru 2 kugira ngo abahanzi bose bakiri bato babe bamaze kohereza indirimbo zabo.
Muri ibi byumweru abagera kuri 73 nibo bari batanze indirimbo baririmbiye muri ‘Beats’ zatanzwe, maze akanama nkemurampaka gahitamo 9 barushije abandi hagendewe ku buhanga bagaragaje. Muri abo 9, 8 nibo babashije kwitabira icyiciro cya nyuma cyabaye ku itariki 30 Ukuboza 2016. Umwana w’imyaka 19 witwa Isra niwe wegukanye iri rushanwa ribaye ku nshuro ya mbere.
Ubuyobozi bwa Ida Records bwatangarije inyarwanda.com ko nyuma yo gutsinda, uyu mwana yasinyishijwe ‘contract’ yo kuba umwe mu bahanzi bagize Ida Records . Mubyo azafashwa harimo gukorerwa album y’amajwi n’iy’amashusho, kubona ubujyanama mu buhanzi bwe ndetse akanahagararirwa mu buryo bwemewe n’amategeko na Ida Records.
Nyuma y’uko yegukanye Ida Voice, Isra araharanira kwigarurira imitima y’abakunda muzika nyarwanda
Isra yatangiye gukunda muzika mu mwaka wa 2010 ubwo yari afite imyaka 12. Impano ye avuga ko ayikomora ku babyeyi be kuko se na nyina ari abaririmbyi kandi banacuranga. Gutsinda mu irushanwa rya Ida Voice akaba uwa mbere avuga ko byamuhaye kwigirira icyizere cyiyongera kucyo yari asanganywe.
Ati “ Byaranshimishije cyane kuko byatumye ndushaho kwigirira icyizere, bituma mbona ko nshoboye bitewe nuko nari mpanganye n’abantu b’abahanga ariko nkabasha kubatsinda.”
Isra avuga ko agiye gukora cyane ku buryo yazabasha gutungwa na muzika. Mu ngamba afite harimo kubanza kubaka izina rye rikamenyekana hano mu Rwanda. Nyuma yo kwegukana ‘Ida Voice’, ubu Isra yamaze gushyira hanze indirimbo yise ‘ Nkomeza’ yafatanyije na Manzi na we ubarizwa muri Ida Records. Ni indirimbo avuga ko igiye kuba intangiriro imwinjiza mu ruhando rw’abahanzi nyarwanda ndetse abakunda muzika ikaba yababera indorerwamo y’impano ye muri muzika. Amashusho yayo avuga ko nayo atazatinda gusohoka.
Kanda hano wumve indirimbo ‘Nkomeza’ ya Isra
TANGA IGITECYEREZO