Byiringiro Samuel ukoresha izina ry’ubuhanzi rya EeSam ni umusore wakunze gufasha cyane umuraperi Ama G The Black mu bitaramo binyuranye (becking) harimo n’ibya Guma Guma. Kuri ubu uyu muhanzi yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo anagaragaramo Ama G yahoze afasha.
EeSam atangaza ko yamenye ko afite impano yo kuririmba kuva kera ubwo abandi bagenzi be bumvuga aririmba bakamubwira ko yazavamo umuhanzi ukomeye aramutse abihaye umwanya. Muri 2010 nibwo yatangiye akazi ko kujya afasha abahanzi bagenzi be mu miririmbire(Becking)gusa akaba yarakunze gufasha cyane umuraperi Ama G The Black.
Kuva muri 2012 nibwo yatangiye gufasha uyu muraperi mu bitaramo binyuranye harimo n’ibya Guma Guma muri 2014 ubwo Ama G yayitabiraga ku nshuro ye ya mbere. Muri 2015 nabwo EeSam yafashije umuhanzi Bruce Melody mu imurikwa rya Album ya 2 ’Ntundize’.
Kuva mu ntangiriro za 2016, Eesam nibwo yahagaritse ibyo gufasha abahanzi bagenzi be. Ati “ Kuva umwaka wa 2016 watangira, niyemeje ko ngomba nanjye gutangira gukora ku giti cyanjye nkazamura impano yanjye kurusha urwego iriho ubu ng'ubu.”.
Nyuma yo gushyira hanze indirimbo z’amajwi zitandukanye kuri ubu yamaze no gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye yise’ Unyibagiza abandi’. Mu mashusho hagaragaramo Ama G The Black. Eesam avuga ko nubwo atagifasha abahanzi, ngo abo yagiye afasha nibo bakomeje kumutera inkunga yo kuzamura muzika ye.
Ati “ Nka Ama G navuga ko ari umwe mu bafamfasha byinshi. Anyungura inama ndetse akananyerekera uko byinshi bikorwa. Kuba yaragaragaye mu mashusho y’indirimbo yanjye nacyo navuga ko ari indi nkunga yanteye kuko umuntu nkawe kumushyira mu mashusho kandi uri umuhanzi ukizamuka si ibintu byoroshye.”
Umuhanzi Eesam
Araharanira kuza mu b’imbere
Iyo uganiriye na EeSam akubwira ko nubwo kuba umuhanzi ukomeye ari ibintu bitoroshye ariko ngo aharanira kuzaba ukomeye mu Rwanda nibura mu myaka 2 iri imbere.
Ati “ Ntibyoroshye ariko imyaka yose namaze mfasha bagenzi banjye nayo yanyeretse uko ikibuga gihagaze . Nzajya nibanda kugukorana n’abahanzi bamaze kumenyekana hano mu Rwanda kandi mparanire no gukora ubuhanzi bufite umwihariko, ndatekereza ko nibura mu myaka 2 bizaba bimaze gutuma muzika yanjye imenyekana byibuze hano mu Rwanda, nkaba umwe mu bahanzi bakunzwe n’Abanyarwanda.”
Reba hano amashusho y’indirimbo ‘ Unyibagiza abandi’ ya Eesam
TANGA IGITECYEREZO