Mwiriwe neza? Nanjye ndashaka kugisha inama ku kibazo nahuriye na cyo mu rushako. Ni ikibazo nkeneyeho inama z’abantu bashatse cyangwa se abantu bakuru bafite impano yo gutanga inama zafasha umuntu gufata umwanzuro uhamye.
Nakundanye n’umugabo duhuriye i Burayi antera inda bukeye arayihakana antegeka kuyikuramo, inda baba bayikuyemo . Hashize imyaka ibiri antera indi tubyarana umwana ubu afite imyaka 2 , mu myaka 4 tumaze tubana. Mu gihe cyose tumaranye ni njye wamukoreraga buri kimwe cyose ariko uko iminsi igenda ihita nkabona aragenda ahinduka. Mbere yuko tubana nari mfite abana banjye batari abe nabyaranye n’umugabo wa mbere.
Iyo ngize ikintu mbakorera nkoresheje amafaranga navunikiye ubona bimubabaje. Ni wa mugabo uhorana amadeni menshi hanze mba ntazi uko yayafashe. Iyo afite ikibazo cy’amafaranga ndamufasha ariko amadeni n'ubundi ntajya ashira. We aba ashaka kumenya amafaranga yose ntunze kuri konti ya banki ariko nkabimwangira kuko mba mbona ayagizeho uruhare yayasesagura tugasigara nta n’urwara rwo kwishima dufite. Amafaranga ni yo mbona yabaye umuzi w’ibibazo byose n’intonganya zihora mu rugo rwacu. Hari igihe twicara tugapanga umushinga watwungura amafaranga ariko ibyo atangiye byose bikarangira ntakivuyemo, tukongera na bwo ntibigire icyo bitanga.
Yambwiye ko azajya muri gereza ari uko yishe umuntu
Mu gihe cyose havutse ikibazo usanga avuga ko azajya muri gereza ari uko yishe umuntu. Ayo magambo akunda kumbwira ni yo yatumye muzinukwa burundu kuko nabonye ko ashobora kunyica nk’uko ahora abicamo amarenga.
Ikibazo cyanjye aho kiri ni inda yindi yanteye. Ubu ifite amezi 2. Ikibazo mfite ni uko nzabyitwaramo kuko singishaka gukururana n’abana mu gihe se tutumvikana. Inda nayitwaye nyuma gato y’uko maze gufata umwanzuro wo kutongera kubana na we kuko n'ubundi ntitwasezeranye.
N'ubundi umwana wa mbere twabyaranye ntanakimwe yamfashije mu burere bwe ndetse n’umwana ntacyo yamumariye. Ibisabwa umubyeyi byose narabikoze n’ umutima mwiza, nirengagiza ibyari bifite umumaro nkora ibikwiriye umugore uteganya kubana n’umugabo ariko birangiye ntakivuyemo.
Inama nshaka yerekeye iyi nda ntwite naho umugabo we naramuzinutswe nasanze ari uwo kunyononera ubuzima, ubu nahisemo kuba njyenyine. Ese mbyifatemo gute kuri iyi nda yanteye? Nemere mbyare uyu mwana? Nyikuremo se? Nkeneye inama zanyu. Icyo nakongeraho ni uko ntanze umwana ariko namwe muzi uko ubuzima buba buhenze i Burayi mu gihe ufite abana benshi kandi ubitaho wenyine. Mungire inama y’icyo nakora kuko ni ikibazo kindemereye.
Murakoze
Tubibutse ko umuntu ushaka kugisha inama kuri inyarwanda.com yohereza ubutumwa bukubiyemo ikibazo cye kuri Email yacu: nkoreiki@gmail.com. Umwirondoro we ugirwa ibanga 100 %. Amafoto dukoresha kuri izi nkuru akurwa kuri internet.
TANGA IGITECYEREZO