Kigali

Umubyeyi wa P-Fla yahakanye amakuru y’uko umuhungu we yajyanwe Iwawa, anakomoza ku cyo amwifuriza

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:9/01/2017 17:21
1


Nzamukosha Hadidja ni umubyeyi w’umuhanzi Hakizimana Amani wamenyekanye nka P FLA, umuraperi benshi bakurira ingofero wanigeze gukorana n’itsinda rya Tough Gangs. Uyu mubyeyi yahakanye ananenga abatangaje amakuru y’uko umuhungu we yaba yoherejwe Iwawa, ahamya ko akiri mu maboko y’inzego zari zimufite.



P Fla ubusanzwe witwa Hakizimana Umurerwa Amani ni mwene El-Hadj Bumaya André Habib wabaye Minisitiri w'ububanyi n'amahanga, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo akanashingwa indi mirimo itandukanye irimo guhagararira u Rwanda mu mahanga na Nzamukosha Hadidja wabaye umunyamakuru wa Radiyo Rwanda igihe kinini ndetse ijwi rye rikaba ryaranumvikanye cyane kuri radiyo Huguka. Mu minsi yashize havuzwe inkuru y’uko P FLA  afunze ndetse nyuma yaho havugwa ko yaba yaramaze koherezwa mu kigo gishinzwe kugorora abasaritswe n’ibiyobyabwenge n’inzererezi cy’Iwawa mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

P Fla akunze gufungirwa ibiyobyabwenge

Amakuru dukesha Isango Star mu kiganiro cyabo ‘Sunday Night’ avuga ko Nzamukosha Hadidja atishimiye ayo makuru y’ibihuha yatangajwe ku muhungu we ndetse akaba yatangaje ko P FLA atari Iwawa ndetse ngo amaboko amufite si amwifuriza ikibi ahubwo ni amwifuriza gukira. Mu kugira inama urubyiruko ku biyobyabwenge, Hadidja yavuze ko n’inyito yabyo ibisobanura ko ari ikintu gituma uyoba ubwenge bigatuma ukora ibinyuranije n’ibyo wagakwiye gukora nk’umuntu muzima, bikaba bitari byiza ko babikoresha.

Abajijwe niba yifuza ko P FLA yajyanwa Iwawa kubera ibiyobyabwenge bishobora kuba byaramurenze, umubyeyi we yagize ati “ Ari Iwawa, ari muri gereza gufungwa, ari muri polisi, ari mu maboko y’undi muntu uwo ari we wese, icyo nifuza ni uko umwana wanjye akira, ntabwo icyo nifuza ari aho yaba ari, ahubwo icyo nifuza ni uko yakira.”

P Fla gukoresha ibiyobyabwenge bisubiza umuziki we hasi

P FLA  yagiye avugwaho kenshi gukoresha ibiyobyabwenge ndetse inzego z’umutekano zikamuta muri yombi, ni mu gihe umuziki we wagiye usubira inyuma gahoro gahoro, ugereranije n'umuvuduko yatangiranye mu ndirimbo yahereyeho nka Ntuzankinishe, Ubutumwa, n'izindi yakoze ubwo yari akigera mu Rwanda avuye ku mugabane w'u Burayi naho bivugwa ko yahavuye shishi itabona yirukanwe kubera yaratangiye kujya mu duco tw'amabandi n'abacuruzi b'ibiyobyabwenge.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dusenge Pierre7 years ago
    Pf Natitonda Azapfa Imburagihe Kuko Birakabije



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND