Umuhanzi ubirambyemo, Senderi Hit yamaze kugera mu Mujyi wa Lusaka mu gihugu cya Zambia mu rugendo rwa mbere ahakoreye.
Uyu mugabo wamamaye mu ndirimbo zitsa ku burere mboneragihigu, yageze muri iki gihugu ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ugushyingo 2024.
Ni urugendo yari amaze igihe ategura, ahanini biturutse ku busabe bw'abafana, n'umuhate we wo kwagura urugendo rw'umuziki.
Mbere y'uko ahaguruka i Kigali, Senderi Hit hari bamwe mu bahanzi bo muri Zambia baganiriye banzura gukorana indirimbo.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Senderi yavuze ko yashimishijwe no kubasha kwitabira 'ubutumire bw'abafana banjye no kuhakorera indirimbo'.
Ati "Ubu namaze kugera muri Zambia ngiye mu mushinga wo gukorana n'abahanzi baho no kumenyana nabo kugira ngo ibikorwa byanjye bikomeze kwaguka hanze y'Igihugu nk'uko izina ryanjye ribivuga 'Senderi International Hit'.
Uyu muhanzi umwibuke mu ndirimbo zirimo nka 'Ibidakwiriye Nzabivuga', 'Iyo twicaranye' n'izindi.
Muri uyu mwaka yahiriwe n'ibikorwa by'umuziki we, kuko yabashije kuririmba mu bikorwa byo kwiyamamaza kwa Perezida Paul Kagame, ndetse aririmba no mu muhango w'irahira wabereye muri Sitade Amahoro.
Senderi anagarukwaho cyane mu bahanzi, ahanini binyuze mu kuba yisangije agahigo ko kuba yarakoreye indirimbo Rayon Sports na APR FC, ikipe zihora zihanganye.
Zambia ni kimwe mu bihugu biri mu Majyepfo y'Afurika, bidakora ku nyanja. Ni hamwe mu hantu hakundwa gusurwa cyane n'abakerarugendo ahanini bitewe na Pariki nyinshi zihari n'urusobe rw'ibinyabuzima.
Senderi yatangaje ko yerekeje muri Zambia mu rugendo rugamije kwagura ibikorwa bye by'umuziki
Senderi yavuze ko ateganya guhura n'abafana be no gutaramira muri Zambia
TANGA IGITECYEREZO