Ku nshuro ya Gatatu urukiko rukuru rwa New York rwanze icyifuzo cya P.Diddy wifuza gufungurwa ndetse runasubiza inyuma inzozi ze zo gusangira n'abana be iminsi mikuru isoza umwaka.
Ku wa Gatanu w'icyumweru gishize nibwo Sean Combs uzwi ku mazina menshi arimo na P.Diddy, yongeye gutakambira urukiko asaba ko yarekurwa agakurikiranwa ari hanze ndetse yongera gutanga ingwate ya Miliyonui 50$.
Ku wa Gatatu w'iki cyumweru nibwo urukiko rukuru rw'umujyi wa New York rwasomye umwanzuro ku cyifuzo cy'uyu muraperi maze rwanzura ko akwiye kuguma muri Gereza kugeza atangiye kuburanishwa mu mwaka utaha.
Umucamaza mukuru muri uru rubanza, Arun Subramanian yagize ati: ''Urukiko rwemeranijwe n'ubushinjacyaha, ntabwo kurekura Sean Combs bikwiriye kandi ntitwizeye umutekano wa sosiyete igihe afunguwe. Mu gukomeza kurinda sosiyete n'abatangabuhamya araguma afungwe''.
CNN yatangaje ko uretse kuba ari inshuro ya gatatu urukiko rwangiye P.Diddy gufungurwa, ngo noneho rwanasubije inyuma inzozi ze zo gusangira n'abana be iminsi mikuru isoza umwaka nk'uko yari yabisabye urukiko.
Mu busabe bwe bwanditse ku mapaji icyenda (9 Pages), P.Diddy n'abavoka be bari basabye urukiko ko yarekurwa kugira ngo azabone uko asangira iminsi mikuru ya Noheli n'Ubunani arikumwe n'abana be ndetse yongera ko ari 'Ingenzi gusozanya umwaka n'urubyaro rwanjye''.
Kugeza ubu uyu Muraperi w'umunyemari ukurikiranyweho ibyaha birimo gufata ku ngufu abakobwa no kubacuruza, arakomeza gufungirwa muri gereza ya 'Metropolitan Detention Center' iherereye i Brooklyn. Kugeza ubu kandi ibirego bimushinja bimaze kuba 120.
Ku nshuro ya Gatatu urukiko rwanze ko P.Diddy afungurwa nyuma yo gusaba ko yarekurwa akazizihiza iminsi mikuru isoza umwaka arikumwe n'abana be
TANGA IGITECYEREZO