Umukobwa witwa Yvonne Kabarokore uzwi nka Ïvy wari uhagaririye u Rwanda ntiyasekewe n’amahirwe muri iri rushanwa, kuko ikamba rya Miss Planet International 2024 ryegukanwe n’abakobwa babiri, kandi bazakora inshingano zimwe.
Yvonne Kabarokore yari abaye umukobwa wa mbere wo mu Rwanda ubashije kwitabira iri rushanwa. Ryabereye mu gihugu cya Cambodia, ku wa 19 Ugushyingo 2023, ryasojwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ugushyingo 2024.
Uyu
mukobwa yari yavuye mu Rwanda agaragaza ko yiteguye gutwara ikamba, ariko
ntiyabashije kugera ku muhigo we nk’uko yari yabiteguye, ahanini bitewe n’uko
abakobwa bahuriye mu irushanwa bamurushije umuhate n’ubumenyi bwabashije kugera
ku ikamba.
Yari ahatanye n’abakobwa bo mu bihugu birimo abo ku Mugabane w’u Burayi, muri Aziya, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Oceania n’ahandi.
Ni irushanwa Mpuzamahanga rihuza abakobwa bo hirya no hino ku Isi, ndetse umukobwa ubashije gutsinda ahembwa arenga Miliyoni 30 Frw.
Ikamba
ryegukanwe n’abakobwa babiri; barimo Dr. Mahra Lutfi wo muri Leta Zunze Ubumwe
z’Abarabu, yahawe ikamba rya ‘Miss United Arab Emirates’, ndetse na Olla Levina
wo muri Indonesia wambitswe ikamba rya ‘Miss Planet International Angel 2024’.
Abategura iri rushanwa bagaragaje ko aba bakobwa banganya ububasha, ndetse ko bazakora ibintu bimwe mu rwego rwo gushyira mu bikobwa umushinga wa buri umwe. Bagaragaje ko banganyije amanota, byanatumye bafata icyemezo cy’uko buri wese bamwambika ikamba.
Imbere y’Akanama Nkemurampaka buri umwe yagiye agaragaza umushinga we, ahazaza he mu marushanwa y’ubwiza, icyo yumva azafasha sosiyete n’ibindi binyuranye yabaga abajijwe n’abari bagize aka kanama.
Igisonga cya mbere yabaye Umunya-Luxembourg Ghada Ben Elhaj, igisonga cya kabiri yabaye Miss Planet Thailand, Panida Kernjinda, Umunya-Ukraine Victoria Oshur yabaye igisonga cya gatatu n’aho Chrystel Correos wari uhagarariye Philippines yabaye igisonga cya kane.
Umunya-Thailand, Worawalan Phutklang, niwe wari umaze umwaka yambaye iri kamba, yasimbuwe n’aba bakobwa babiri batowe.
Yvonne ni umwe mu babarizwa mu itorero Mashirika, ndetse aherutse gusoza amasomo ye y’ibijyanye n’Ubuhanzi i Berlin mu Budage mu Ishuri ryitwa ‘New International Performing Arts Institute’ mu bijyanye no kuyobora Filime ‘Theater Directing’.
Mu
2022 u Rwanda rwari guhagarararirwa na Cythia Uwimbabazi muri iri rushanwa, ariko
ntiyabashije kwitabira bitewe n'imbogamizi yahuye nazo.
Olla Levina wa Indonesia [uri ibumoso] yambitswe ikamba rya ‘Miss Angel Planet International’ naho Dr. Mahra Lutfi yahawe ikamba rya ‘Miss Planet International’
Iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya kane- Abaritegura batangaje ko bafashe icyemezo cyo guha ikamba abakobwa babiri bageranye mu cyiciro cya nyuma
Yvonne Kabarokore yari ahagarariye u Rwanda mu irushanwa Miss Planet International ku nshuro ya mbere
Abakobwa bose banyuze imbere y’Akanama Nkemurampaka, nyuma hatorwa 28 batarimo Yvonne, hatorwa 18, bigera ubwo hatorwa 11 bageze mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa
Yvonne yari yitabiriye iri rushanwa ku wa 19 Ugushyingo 2024, kugeza ku wa 27 Ugushyingo 2024
Yvonne asanzwe ari umwe mu babarizwa mu Itorero Mashariki ryakoze ibikorwa binyuranye by'ubuhanzi mu bihe bitandukanye
Yvonne ntiyabonetse mu bakobwa 28 bageze mu cyiciro cyabanjirije icya nyuma imbere y'Akanama Nkemurampaka
TANGA IGITECYEREZO